Mukarutesi Jyonovefa ni umukecuru utuye mu mudugudu wa kirambo mu kagari ka kigoya mu murenge wa KANJONGO , avuga ko atazi imyaka ye ariko ko yakuze yumva bavuga ko barusha amahanga umwami wabo Musinga, akaba avuga yasanze abakobwa bakiri bato batambara imyenda, akemeza ko icyo gihe abayarwanda barangwaga n’ubumwe kubahana no gukunda igihugu cyabo.
Mukarutesi avuga ko nyuma y’icyo gihe u Rwanda rwakomeje kurangwa n’ibintu bibi birimo irondakoko ndetse n’ubwicanyi bwagiye buyobogoza igihugu, ibyo ngo bikaba bayaratumye abanyarwanda babaho mu rwikekwe no kudakundana.
Mukarutesi ashima ko kugeza ubu abona rwa rukundo yakuze abona rutangiye kugaruka mu banyarwanda akabona ko inyigisho nziza bigishwa n’abayobozi babo nikomeza uko abibona u Rwanda ruzongera kuba igihugu ntagereranwa kandi rwishimiwe n’abenegihugu.
Yagize ati “turi kwibohora kuko twagarukiye habi, twese twari tuzi ko twahindutse twese, ariko si twese twahindutse nabi, ubu rero abanyarwanda bongeye kuba umwe, uku niko kwibohora rero kuko bigarura ibya kera aho abanyarwanda basabana abageni batareba amoko kandi bakabaho bishimanye na kwikekana guhari”.
Mukarutesi ashima gahunda za leta zihari zo gufasha buri wese kugira aho yigeza, yaba abakecuru bagahabwa igituma bazatabaruka bishimye kuko bitaweho.
Mukarutesi yemeza ko kuba akiriho abikesha Imana kuko atakwemeza ko ari uko yariye neza cyangwa indi mpamvu ko byose abikesha iyamuremye.
Uyu mukecuru yabyaye abana umunani ariko kuri ubu avuga ko asigaranye abana babiri n’ubwo yemeza ko bashaje cyane .
Agira ati “nsigaranye utwana tubiri kamwe ni agakobwa karashaje niko kantunze ariko undi mfite w’umuhungu ni agasaza rukukuri”.
Mukarutesi avuga ko u rwanda nirukomeza kuyoborwa neza ruzagera kuri byinshi kandi ko abanyarwanda bakwiye gufatanyiriza hamwe bakubaka ibyo bamaze kugeraho.