Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu

$
0
0
m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu

Twagiramungu Jean Damascene ashimishwa n’ukuntu abaturage bashima ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu

Twagiramungu Jean Damascene utuye mu karere ka Ruhango ubana n’ ubumuga bwo gucika amaguru yombi yatewe n’urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko iyo isabukuru yo kwibohora igeze buri mwaka, ashimishwa cyane no kumva abaturage birahira ibigwi ingabo zagize mu kubohora u Rwanda nawe ubwe yagizemo uruhare.

Twagiramungu Jean Damascene w’imyaka 45, yinjiye mu gisirikare mu mwaka 1991 afite imyaka 23, yinjirira mu mutara afite intego yo kubohora igihugu cyari cyiyobowe n’igitugu.

Kuri ubu ni umwe mu ngabo zavuye ku rugerero atuye mu mudugudu wa Bumbogo akagari Kanyamagana umurenge wa Ruhango, aho komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugero yamwubakiye inzu.

m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu1

Mu gihe cya saa yine z’amanywa twamusanze yicaye imbere y’umuryango  w’inzu ye ari mu kagare kagenewe ababana n’ubumuga, arimo gukina n’abana be babiri umugore we ari mu gikari mu mirimo itandukanye, twinjiye mu nzu ye isa neza cyane atangira kutuganirira uko yakomeretse.

Avuga ko hari mu kwezi kwa 06/1994 ubwo bari Ishyorongi barwanya ingabo zari zimaze kwica abaturage mu mujyi wa Kigali, ngo niho bamutereye igisacu cyo mu bwoko bwa Grenade kiramuturikana kimukubita mu mugongo akomeraka atyo.

Ati “byarambabaje cyane ukuntu twari turangije urugamba nzi ko nanjye ngiye kwishimira ibyo twagezeho, icyakora nanone ku rundi ruhande nashimishijwe n’uko bagenzi banjye babigezeho nta kibazo mfite.”

m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu2

Mu nzu ye yubakiwe na komisiyo ishinzwe gusbiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero

Twagiramungu, ngo nubwo yakomerekeye ku ruganba, iyo umunsi wo kwibohora buri mwaka ugeze akumva uko abanyarwanda bawishimiye ngo yirengagiza ibyamubayeho nawe bikamushimisha.

Habiyaremye Frodouard  uhagarariye komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugero, avuga ko batazigera batererana izi ngabo zamugariye ku rugamba.

m_Iyo umunsi wo kwibohora ugeze ashimishwa n’uko abaturage barata ibigwi by’ingabo zabohoye igihugu1

Nawe ngo afite intego yo kwigira

kugeza ubu igihe iyi komisiyo igifite ubushobzi ibitaho uko bishoboka ariko ngo inabigisha uburyo bagomba kwigira. Uyu muyobozi akavuga ko ubushobozi bwa komisiyo niburangira bazabasigira inzego zindi za Leta zigakomeza kubitaho.

Twagiramungu, Kugeza ubu ubuzima bwe bumeza neza ndetse ngo  nawe agomba gukomeza guharanira kwigira agasaba abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu cyabo kuko hari aho cyavuye kikaba gifite n’aho kimaze kwigeza.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles