Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gisagara: Gukorera ku mihigo biri kubazamura mu itarambere

$
0
0

Abatuye akarere ka gisagara baratangaza ko imihigo y’ingo ifasha abagize umuryango gushyira umuhati  mu bikorwa bahigiye gukora bityo iterambere rikihuta.

m_Gukorera ku mihigo biri kubazamura mu itarambere

Buri rugo rugira ikaye y’imihigo, rukabigaragariza umukuru w’umudugudu rubarizwamo, nawe akabyemeza abishyiraho umukono.

Nyuma y’aho hashyiriweho gahunda y’imihigo ku bayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, aho umuyobozi agaragaza ibikorwa ateganya kugeraho mu gihe runaka, hanashyizweho imihigo y’ingo aho zihigira ibikorwa zizageraho mu gihe runaka.

Ni muri urwo rwego buri rugo rusabwa kugira ikaye y’imihigo, rugaragarizamo ibyo bikorwa, rukabigaragariza umukuru w’umudugudu rubarizwamo, nawe akabyemeza abishyiraho umukono.

Abatuye umurenge wa Kibirizi muri aka karere bavuga ko kuva aho iyi mihigo ishyiriweho hamaze guhinduka byinshi mu buzima bwabo, aho yabafashije kwihuta mu iterambere.

Kimonyo Jean Paul umwe muri aba baturage ati”Iyi gahunda y’imihigo y’ingo imaze guhindura byinshi mu rugo rwanjye, kuko ibyo mpize gukora ngerageza ibyo nshoboye byose maze nkabigeraho, kandi ibi byatumye ngera kuri bynshi ntari kuzageraho byoroshye”

Nyiraneza Pascasie nawe utuye muri uyu murenge avuga ko uyu mwaka yari yiyemeje kuzagurira matora nshya urugo rwose, akagura inyakiramashusho ndetse akarihira n’ubwisungane mu kwivuza ku gihe none ngo yabigezeho

Kabogora Jacques umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi  avuga ko iyi gahunda ituma umuturage agira intego ndetse akanakorera kuri gahunda, yakwesa umuhigo we bikamutera imbaraga zo guharanira no kugera ku bindi byisumbuyeho.

Ati”Iyo umuturage ahize umuhigo akawuhigura bimuha imbaraga ubutaha akazakora ibyisumbuyeho, iyi gahunda rero mbona ari nziza iri kudufasha mu iterambere ku buryo bugaragara”

Kugira ngo iyi gahunda y’imihigo y’ingo ikurikiranwe muri buri mudugudu hashyirwaho itsinda rishinzwe gukurikirana uko ya mihigo igenda ishyirwa mu bikorwa, bityo bigatuma hatabaho kwirara no kwirengagiza ibyo umuturage yahize.

Gahunda y’imihigo y’ingo mu karere ka Gisagara igiye kumara imyaka itanu ihageze.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles