Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abaturage b’akarere ka Gisagara barasabwa kumva ko nyuma y’urugamba rwo kwibohora hakomeje urugamba rwo kwigira kuko ngo iyo umuntu agitegera amaboko abandi, aba ataribohora ku buryo bwuzuye.
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’aka karere Karekezi Léandre mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye.
Muri uyu muhango mu karerere ka Gisagara abategarugori Mukasine Christine na Mukarurinda Domitiliya batanze ubuhamya bw’uburyo nyuma yo kwibohora,hari impinduka zigaragara mu buzima bwabo bakesha cyane cyane kuba barahawe agaciro nk’abagore.
Mukasine ati “Nahereye ku busa none ubu maze kwiteza imbere, ndorora, nahereye ku ngurube imwe none ubu mfite 16 kandi mbona zimpa umusaruro kuko iyo mperuka kugurisha nakuyemo amafaranga ibihumbi 150”
Mukarurinda we avuga ko yamaze igihe kinini atagira aho kuba ariko nyuma akaza kubakirwa ndetse ubu akaba ari no mu matsinda amufasha kwizamura, ibi ngo bikaba bimuha kumva yarabohotse kuri byinshi.
Niyonzima Dieudonée Mustanteri wa komini Nyamurenza yo mu ntara ya Ngozi mu gihugu cy’uburundi wari witabiriye ibi birori by’isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye,yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guha agaciro amateka yo kubohora u Rwanda bagashyira imbaraga mu gukomeza kuruteza imbere.
Léandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara yongeye gusaba abaturage kutagereka akaguru ku kandi ngo bumve ko byose byagezweho ahubwo ko bakwiye gukomeza urugamba rwo kwigira kuko ngo iyo umuntu agitegera amaboko abandi aba ataribohora byuzuye.
Ati “Kwibohora bijyana n’ibintu byinshi, muri byo harimo no kuva mu bukene kandi duharanira kwigira kuko umuntu utegereza kugira icyo ageraho atariwe biturutseho aba ataragera ku kwibohora kwuzuye, banyagisagara rero muhaguruke duharanire gukora twiteze imbere”
Uretse akarasisi k’ibigo by’amashuri n’amakoperative atandukanye,muri uyu muhango akarere ka Gisagara kagabiye inka 7 abaturage batishoboye kugira ngo zibafashe gukomeza urugamba rwo kwibohora ku bukene.