Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Ngoma kuri uyu wa 28/6/2014 yemeje ingengo y’imari y’aka karere izakoreshwa mu mwaka wa 2014-2015 ingana na 11,276,642527 y’u Rwanda azakoreshwa mu bice bitandukanye by’iterambere ry’aka karere.
Iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu iterambere mu bukungu 32,1%,imibereho myiza y’abaturage 47,4% n’imiyoborere myiza izatwara 20,5% by’ingengo y’imari yose.
Aya mafaranga yose azava ahantu hatandukanye harimo ayazava muyo akarere kazinjiza mu misoro y’akarere agera kuri miliyari imwe,azava mu kigega cya leta gishinzwe guteza imbere uturere (LODA) n’azava mu bafatanyabikorwa b’akarere.
Bimwe mubikorwa byagendeweho mu itegurwa by’iyi ngengo y’imari nkuko byasobanuwe ,ngo bishingiye mubikubiye muri EDPRS II no muri DDP mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere biyemeje kugeraho nk’akarere mu gihe bihaye.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma,Rwamurangwa Steven,yatangaje ko bimwe mu bikorwa bizakoreshwamobiteganijwe birimo ibikorwa remezo nk’imihanda,n’ibindi bikorwa bizatuma abaturage babona imirimo bakiteza imbere.
Yagize ati” Harimo ibikorwa by’iterambere nk’amazi ,imihanda,agakiriro n’ibindi bizatuma abaturage biteza imbere bakabasha kwiteza imbere basubiza ibibazo byabo bya buri munsi. Hari n’ibikorwa byo gukomeza kubaka hoteri, bizatuma n’umugi wa Ngomaubasha kuzamuka,kandi iyo imigi ikura iba itanga akazi.”
Mbere yo kugaragaza ingengo y’imari izakoreshwa umwaka utaha wa 2014-2015 mu karere ka Ngoma,habanjwe kugaragazwa uburyo ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2013-2014,aho byagaragajwe ko yakoreshejwe 95,8%.
Asobanura impamvu iyi ngengo y’imari itakoreshejwe yose nkuko biteganywa n’itegeko,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma,Muzungu Gerard,yasobanuriye inama njyanama ko byatewe nuko hari ba rwiyemezamirimo bananiwe amasoko bikaba ngombwa ko basesa amasezerano bityo bigatuma batishyurwa.
Muri iyi ngengo y’imari nshya igaragaramo amafaranga azarihira abayobozi b’imidugudu yose igize akarere mituel de santé,miliyoni 65 zizakoreshwa mu gukora inyigo y’ahazubakwa stade Regional muri Ngoma,miliyari imwe mu gukomeza kubaka hotel ya Ngoma n’ibindi.
Intumwa ya minisiteri y’imari n’igena migambi muri iki gikorwa yatanze inama,ndetse n’umuyobozi mukuru muri LODA watanze inama zuko abajyanama harebwa uburyo bajya bafashwa kugera mu baturage ngo bashake ibyifuzo by’abaturage mu kunoza imikorere ya za njyanama.