Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : Inteko rusange y’urubyiruko yarebeye hamwe ibyagezweho n’ibiteganyijwe

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Urubyiruko ruhagarariye urundi

Urubyiruko ruhagarariye urundi

Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro yateranye tariki 30/06/2014, abayitabiriye barebera hamwe ibyagezweho muri uyu mwaka ushize wa 2013/2014, baboneraho no kugaragaza ibyo bateganya kugeraho mu mwaka ukurikiyeho wa 2014/2015.

Mu bijyanye n‘ubukungu n’iterambere, inama y’igihugu y’urubyiruko y’akarere ka Rutsiro yishimira ko koperative 15 z’icyitegererezo zashinzwe ku rwego rw’utugali zose zabonye ibyangombwa byasabwaga kugira ngo zibashe kubona ubuzima gatozi.

Urubyiruko rugera kuri 20 rwabonye amasomo yo kudoda. Inzu y’Ikigo cy’urubyiruko na yo yarasanwe nubwo ituzuye ariko ngo hakozwe ibijyanye n’amafaranga yari yabonetse.

Urubyiruko rwakoze n’ubukangurambaga bunyuranye nko ku bijyanye no kwiharika no kuremerana. Urubyiruko rwitabiriye n’amarushanwa anyuranye harimo Umurenge Kagame Cup, aho abakobwa batahukanye igikombe ku rwego rw’igihugu. Urubyiruko rwitabiriye umuganda, bakusanya n’ubushobozi babona inka eshatu bazoroza abatishoboye.

Mu bijyanye n’imibereho myiza y’urubyiruko, urubyiruko rwari rufite umuhigo wo gukora ubukangurambaga ku rubyiruko 9000, ku buryo nibura muri bo 2400 bazafashwa kwipimisha ku bushake. Ubukangurambaga ngo bwarakozwe bugera ku basaga 10,000 naho abakabakaba 3,000 bipimisha ku bushake.

Mu miyoborere myiza, abagize komite y’inama y’igihugu y‘urubyiruko bagize uruhare rugaragara mu mitunganyirize n’imigendekere myiza y’itozwa ry’intore zo ku rugerero ndetse banagira uruhare runini mu gukangurira urubyiruko kwitabira urugerero.

Urubyiruko ruri ku rugerero rwagize uruhare mu kubungabunga isuku ku nzibutso, kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni ntangarugero, gutera ibiti ku mihanda, kubungabunga imigezi, gukora ubukangurambaga bwimbitse mu kwirinda ubwandu bushya bwa VIH/SIDA  no kuboneza urubyaro.

Usibye ibikorwa byakozwe n’urubyiruko, hari ibindi bikorwa byakorewe urubyiruko. Muri byo harimo nko kubakirwa icyiciro cya kabiri cy‘inyubako ikorerwamo ibijyanye n’imyuga izwi ku izina ry’Agakiriro. Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati hatangijwe n’ikigo ntangarugero cyigisha imyuga.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n‘Umurimo(MIFOTRA) abantu biganjemo urubyiruko bagera kuri 40 bahawe igishoro.

Nubwo hari byinshi byagezweho n’urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2013/2014 ngo habayeho n’imbogamizi zatumye ibyifuzwaga byose bitagerwaho. Izo mbogamizi ni nko kubura ingengo y’imari yo gukora ibikorwa bimwe na bimwe byari biri mu mihigo.  Ingengo y’imari urubyiruko rw’akarere ka Rutsiro rwagenerwaga na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n‘Inama Y’igihugu Y’urubyiruko na yo ngo yaragabanutse mu buryo butunguranye bibangamira ibikorwa by’urubyiruko mu karere ka Rutsiro.

Ibikorwa bizibandwaho n’urubyiruko mu mwaka wa 2014/2015

Urubyiruko mu karere ka Rutsiro rurateganya gukomeza igikorwa cyo kuremera urundi rubyiruko ndetse bikanatozwa cyane cyane abiga. Rurateganya no gutegura neza ukwezi kw’urubyiruko no kukumenyekanisha kurushaho. Rwiyemeje no gufasha urubyiruko rwarangije mu Kigo cya Iwawa mu kubona ibikoresho.

Urubyiruko ngo ruzagira n’uruhare mu kwizihiza iminsi mikuru irebana n’urubyiruko harimo nk‘umunsi nyafurika w’urubyiruko, n’iyindi. Barateganya no kugira uruhare mu migendekere myiza y’icyumweru cyo kwibuka Jenoside  ku nshuro ya 21, ndetse no kwita ku isuku y’inzibutso n’amarimbi bya Jenoside.

Mu bindi urubyiruko ruteganya birimo kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere, gukangurira abaturage kubungabunga ubuzima bitabira siporo, kwitabira no gushishikariza abaturage gahunda za Leta n’iminsi mikuru isobanuye byinshi, nk’umunsi wo kwibohora, umunsi w’intwari, n’indi.

Urubyiruko ngo ruzashishikariza urundi rubyiruko rurangiza amashuri kwitabira ibikorwa by’itorero n’urugerero.

Barateganya no gukora ubukangurambaga bwimbise bwerekeranye no kubungabunga ubuzima harwanywa ubwandu bushya bwa SIDA, Ibiyobyabwenge, Inda zitifuzwa, gukebwa, no gushishikariza abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Urubyiruko rurateganya no kwiteza imbere no guteza abandi imbere binyujijwe mu kugana ibigo by’imyuga byubatswe, kuremerana, kwiharika, ndetse n’ubukorerabushake.

Hejuru y’ibyo byose, urubyiruko ruzakomeza kubumbatira umuco wo gukunda igihugu no kugira ubutwari binyujijwe cyane cyane  muri clubs z’Ubutwari n’umuco ziri mu mashuri.

Muri iyi nteko rusange hari hatumiwemo abagize komite z’urubyiruko ku rwego rw’Imirenge, abanyeshuri bahagarariye forum y’urubyiruko rwiga muri kaminuza, abanyeshuri bahagarariye forum y’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abagize komite y’urubyiruko ku rwego rw’akarere. Iyi nteko kandi yitabiriwe n’inzego z’umutekano zinyuranye zikorera mu Karere ka Rutsiro.

Imirimo y’inteko rusange y’urubyiruko yasojwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, asaba urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ryabo ndetse n’iry’akarere kabo, anabasaba kuzitabira amarushanwa anyuranye ateganijwe batera ikirenge mu cya bashiki babo babashije gutwara igikombe cy’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Igihugu.  Yabakanguriye kurinda igihugu icuraburindi barwanya umwanzi wacyo uko yaba ameze kose n’uburyo yaba akoresha bwose.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles