Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamubuga: Barishimira ibyo bamaze kugezwaho n’umuryango wa FPR Inkotanyi

$
0
0

Bamwe mubanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Kamubuga barishimira ibimaze kugerwaho mu murenge wabo kandi byose bakaba babikesha uyu muryango wa FPR Inkotanyi bavuga ko wabakuye mu bwigunge nyuma y’imyaka 20 bawubonye.

 m_Barishimira ibyo bamaze kugezwaho n’umuryango wa FPR Inkotanyi

Ibyo ni bimwe mubyagarutsweho kuri uyu wa 29 Kamena 2014 ubwo habaga inteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi, ikaba yabereye mu Kagari ka Kamubuga.

Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kamubuga Jean Damascene Niyonzima yibukije abanyamuryango ko ntawuyobewe uburyo begerejwe ubuyobozi .

Ati “ mbere tutaregerezwa ubuyobozi umunyakamubuga washakaga gusezerana bajyaga ikirambo kuhagera amasaha macye bitwara ntawuyobewe ko ari ane, cyikaba cyaracemutse”.

Niyonzima yongeraho ko uretse  ibijyanye n’ubuyobozi mubijyanye n’imibereho myiza nabyo batasigaye inyuma kuko ubu nta muturage ujya gushaka umuriro wa telefone ahandi kuko amashyanyarazi yabagezeho.

Umuyobozi w’akarere wungurije ufite ubukungu n’iterambere mu nshingano ze Madam Odette Uwamariya yashimiye ibyo abanyamuryango ba FPR mu Murenge wa Kamubuga bamaze kwigezaho anabasaba gukomeza gukorana umurava kugirango barusheho kwiteza imbere ari nako bagenda basezerera ubucene.

Bamwe mubanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Kamubuga nabo bemeza badashidikanya ko bafite aho bavuye kandi bafite naho bamaze kwigeza kuburyo ibikorwa by’iterambere bamaze kubigera kure.

Kuba barabonye ibikorwa by’iterambere birimo umuriro w’amashyanyarazi, ikigo nderabuzima hamwe n’ibindi bikorwa birimo nka Sacco ndetse n’inka zigenda zibahabwa kugirango barusheho kugira ubuzima buzira umuze, bemeza ko ntawundi wabazanira iterambere rirenze iryo bagezeho uretse umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Abayobozi b’ingabo na Police kurwego rw’akarere nabo bibukije abatuye Kamubuga ko bakwiye kwitandukanya n’icyitwa ikibi cyose kandi gishobora guhungabanya umudendezo n’umutekano w’igihugu, bikaba byatuma n’ibyo bamaze kugeraho byangirika.

Nkuko babitojwe n’umukuru w’igihugu, uyu muhango ukaba washojwe no kugaba inka ahatanzwe inka 9, hanahembwa ibibina 10 bya Mituweri byakoze neza kurusha ibindi maze bihabwa amasuka.

Uretse kandi kuba uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abanyamuryango basaga ibihumbi 14, banarahije abanyamuryango bashya bagera kuri 403.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles