Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Ingengo y’imari ya 2014-2015 yagenewe akayabo ka Miliriyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda

$
0
0
m_Ingengo y’imari ya 2014-2015 yagenewe akayabo ka Miliriyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda

Njyanama na Nyobozi bemeza ingengo y’imari ya 2014-2015

Miliyari 11 nizo akarere ka Ruhango kazakoresha mu ngengo yako y’uyu mwaka wa 2014-2015, ubwo iyi ngengo y’imari yamurikirwaga abaturage tariki ya 27/06/2014, perezida wa njyanama y’aka karere Gakuba Didier, akaba yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kuzayikoresha neza bita ku iterambere ry’abaturage.

Gakuba yavuze ko yishimira uburyo ingengo y’umwaka ushize yakoreshejwe neza, kuko yakoreshejwe ku kigereranyo cya 90%, avuga ko iy’uyu mwaka nibura igomba gukoreshwa kuri 95% hitabwa ku iterambere ry’abaturage.

m_Ingengo y’imari ya 2014-2015 yagenewe akayabo ka Miliriyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda1

Perezida wa Njyanama Gakuba Didier ashyikiriza ingengo y’imari ya 2014-2015 Kambayire Annonciata umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango

Ati “abajyanama duhagarariye abaturage, kandi baba baratugiriye icyizere, niyo mpamvu byatubabaza, ingengo y’imari iramutse idakoreshejwe neza, gusa turashima ubuyobozi bw’aka karere ko kugeza ubu baza mu turere twa mbere mu kuyikoresha neza.”

m_Ingengo y’imari ya 2014-2015 yagenewe akayabo ka Miliriyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda2

Abaturage n’abayobozi barimo gukurikirana ibikubiye mu ngengo y’imari

Nzayikorera Jonathan umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage ingengo y’imari muri minisiteri y’imari n’igenamigambi wari witabiriye uyu muhango, yagarutse ku ruhare akarere ka Ruhango kagira mu kugaragariza abaturage bako ibizabakorerwa mu ngengo y’imari, nawe akaba yasabye ko igomba gukoreshwa neza. Kuko ngo iyo ikoreshejwe neza, nibwo iterembere ry’igihugu rizamuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango Kamabayire Annonciata ari nawe ushinzwe gushyira mu bikorwa ingengo y’imari, yavuze ko biteguye kuyikoresha neza, kuko bimwe mu bikorwa igomba gukoreshwa byari byaratangiye mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.

Bimwe muri byo byatangiye harimo, kubaka gare, ikigo cy’urubyiruko, agakiriro, imihanda, kongera amatara yo ku muhanda, n’ibindi.

Iyi ngengo y’imari kandi ikazakoreshwa mukuzamura ibikorwa remezo, imibereho myiza y’baturage, umuco na siporo, imishara y’abakozi n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles