Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Hibutswe abakozi 14 bakoraga mu ma komine ariko umubare wabo ukomeje kwiyongera

$
0
0
m_Hibutswe abakozi 14 bakoraga mu ma komine ariko umubare wabo ukomeje kwiyongera

Bamwe mu bakozi bakozi bamaze kumenyekana bahoze bakorera amakomine mbere y’uko bicwa muri jenoside

Mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amakomine ubu yahindutse akarere ka Ruhango bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri iki cyumweru tariki ya 29/06/2014, ababo barokotse bavuzeko banenga cyane Leta yabashoyeho amafaranga menshi ikagira uruhare mu kubigisha, yarangiza igahindukira ikabica ngo kubera amako.

Ni umuhango waranzwe no gucana buje 20 zigaragaza urumuri rw’ikizere nyuma y’imyaka 20 ishize jenoside ibaye, abagiye bafata ijambo bose bakaba bagaye ubutegetsi n’abakozi bagize uruhare mu kwica izi nzerakarengene.

m_Hibutswe abakozi 14 bakoraga mu ma komine ariko umubare wabo ukomeje kwiyongera1

Hacanwe buji 20 zigaragaza urumuri rw’icyizere

Gatunzi Augustin yahoze yungirije burugumesitiri wa Komine Ntongwe, avuga ko byababaje cyane kubona bagenzi babo bicwa kandi bari abakozi binangarugero barangwaga n’urukundo

Musonera hakizimana Jean Marie yari yaje kwibuka ise Musonera Ildephonse wishwe ari umukozi wa Komine Ntongwe, yavuze ko bibabaje cyana kubona Leta yigisha abantu ikabatakazaho byinshi, yarangiza ikabica kandi bari bafite umusaruro batanga.

m_Hibutswe abakozi 14 bakoraga mu ma komine ariko umubare wabo ukomeje kwiyongera2

Bamwe mu baje kwibuka imiryango yabo

Ati “aba babyeyi bacu bari barize, Leta yarabatanzeho amafaranga menshi, bari abantu bashoboye kuko bari abahanga, ariko bakicwa kuko batari bahuje ubwoko na Leta yariho.”

Depite Byabarumwanzi Francois wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yanenze cyane ubutegetsi bwaranzwe no kwihekura abantu bari abahanga, ariko asaba abavandimwe babo barokotse, kudaheranwa na gahinda, ahubwo bagaharanira kwigira.

m_Hibutswe abakozi 14 bakoraga mu ma komine ariko umubare wabo ukomeje kwiyongera3

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bagaye bagenzi babo bishe abaturage bari bafite intego zo kubaka igihugu

Uyu muhango ukaba waranzwe no kwibuka abakozi 14, bari abakozi ba komine Murama, Kigoma, Ntongwe, Masango, Mukingi, Mushubati na Tambwe, ariko bikaba biteganyijwe ko uru rutonde ruziyongera kuko hagenda hamenyekana abandi bakozi b’amakomine batari bazwi.

Kuko ubwo uyu muhango wabaga, abari bawitabiriye bahise bagaragaza amazina y’abandi bakozi 6 batari bari ku rutonde rufitwe n’akarere ka Ruhango.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles