Honorable Mukandutiye Speciose arasaba abakozi b’akarere ka gisagara gukundana no kubana neza, bakirinda icyabatandukanya kuko byagiye bigaragara mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, ko abakozi bamwe bagambaniye bagenzi babo aho kubahisha.
Ibi yabibasabye mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’ayahoze ari amakomine yahujwe akaba Akarere ka Gisagara n’abari abakozi b’iyahoze ari Superefegitura ya Gisagara. Ni umuhango wabereye ku biro by’Akarere ka Gisagara tariki 27/6/2014.
Uyu muhango wabimbiruwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’amateka kigaragaza amazina y’aba bakozi bishwe, cyubatswe ku biro by’akarere.
Twagirayezu Jean Baptiste warokokeye muri aka gace, mu buhamya bwe yagarutse ku bwicanyi bukabije bwabereye muri aka karere muri rusange, aho inzirakarengane z’abatutsi zashyirwaga ahantu hatandukanye zisezeranywa kurindwa ariko ahubwo ari uburyo bwo kubakusanyiriza hamwe ngo bicwe.
Yagarutse kandi ku ruhare rw’abari abayobozi bagiye bahatira abaturage kwica ndetse bakanabaha intwaro bagiye bifashisha, aboneraho ashima uburyo leta y’u Rwanda uyu munsi iharanira ko abanyarwanda baba umwe aho gucanamo.
Ati “Ndashima Leta yacu uburyo itwigisha uyu munsi kubana, mu gihe abandi bo mu gihe cya Genocide bigishaga abanyarwanda kuryana, nyuma y’imyaka 20 twe abarokotse ubuzima buracyadukomereye ariko by’ibura Leta iduha icyizere ko nta mahano nk’aya azongera kuba”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Léandre Karekezi nawe yagarutse ku bubi bw’ibyabaye by’umwihariko bikagirwamo uruhare runini n’abitwaga abanyabwenge bagakwiye guha urugero abandi.
Yavuze ko akarere ka Gisagara kazakomeza guharanira ko amahano nk’aya atazongera kubaho, hashyirwa imbaraga muri gahunda ya ndi umunyarwanda, hanatangwa ubutumwa bunyuranye haba mu bigo by’amashuri ndetse no mu baturage bugamije kwigisha abantu ububi bw’amacakubiri.
Honorable Mukandutiye Spéciose mu butumwa bwe yasabye abakozi kuba abavandimwe bakabana neza nta shyari n’ibindi bishobora kubatanya, dore ko ngo igihe cya Genocide wasangaga umuntu agambanirwaga n’uwo basangiye umurimo.
Ati “Aba bakozi twibuka abenshi bagambaniwe banicwa na bagenzi babo bari bakwiye kubahisha no kubaburira, ndabasabye rero nimubane kivandimwe, muharanire kubana mu mahoro kandi mukundanye maze murebe ko hari aho umwanzi yabahera”
Kugera ubu akarere ka Gisagara kibuka abari abakozi b’icyahoze ari superefegitura ya Gisagara bagera kuri 53, hakaba hakiri gushakwa amakuru no ku baba bataramenyekana.