Ubwo mu ishami ry’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi cy’i Rubona (RAB/Rubona) bibukaga jenoside yakorewe abatutsi ku itariki ya 27/6/2014, hagaragajwe ko jenoside yashubije inyuma ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’abaturage bagatera icyizere abantu bize.
Dr. Leon Namahungu, umwe mu bashakashatsi batangiye gukorera muri iki kigo nyuma ya jenoside, yagize ati “nkatwe twatangiye gukora hano mu 1995, twatoraga impapuro tutazi icyakorwaga, ikigomba gukorwa, tutazi aho duhera n’ikigomba gukorwa kubera ko abashakashatsi bakoreraga hano bamwe babishe, abandi na bo bagahunga.”
Yunzemo ati “nukuvuga ko ubungubu (nyuma y’imyaka 20 jenoside ibaye) ari bwo twavuga ngo dutangiye ubushakashatsi, kandi bwagombye kuba bwarakomereje aho abandi bari bagejeje. Kwica abashakashatsi no guhunga….,byashubije …..,ubushakashatsi inyuma cyane. Ibindi hari igihe ushobora gutangira ugatangirira aho ubisangiye, ariko ubushakashatsi ni ikintu gikomeza…”
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, na we yavuze ko aho bigeze abashakashatsi ba RAB bafite inshingano zo kugarurira icyizere abaturage, bitewe n’uko abayoboraga iki kigo kicyitwa ISAR Rubona, babatengushye babica kandi bari babahungiyeho babizeye nk’abanyabwenge.
Yagize ati “iki kigo cyaguyemo abantu benshi harimo abashakashatsi bagikoragamo ndetse n’ababafashaga. Cyaguyemo abahinzi bahingaga mu mirima yacyo, abashumba baragiraga inka, … Bigaragaza ko habaye ikibazo cy’ubuhemu gikomeye.”
Yunzemo ati “rero, nk’abantu turi mu mwanya w’abangaba twibuka uyu munsi (abashakashatsi ndlr), dufite inshingano ikomeye yo kugarurira icyizere abo dushinzwe guteza imbere, kubera ko twari twarasubiye inyuma tukabica.”
“Nihagira ugusaba kwica mugenzi wawe uzabyange”
Ubundi, kwibuka muri RAB/Rubona byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka abazize jenoside. Abari bitabiriye iki gikorwa bageze ahari icyobo cyari cyararunzwemo imibiri y’abiciwe mu kigo imbere mu gihe cya jenoside, ndetse n’ahari irimbi ry’abashakashatsi n’abandi bantu n’ubundi baguye muri iki kigo bahashyinguwe nyuma ya jenoside.
Ijambo ryagarutsweho aha hose abantu bageraga bagafata umwanya wo kwibuka, ni ukutazagwa mu cyaha nk’icy’abakoze jenoside. Uwari uyoboye gahunda yagize ati “n’ubwo bwaba ari ubuyobozi, nibagutegeka gukora ibintu bibi uzabyange.”
Yunzemo ati “ahari urambwira ngo mbyanze banyica. Ni byo koko, babaye ari babi ubyanze bakwica, cyangwa ntibanakwice. Ariko ujye utekereza ko n’abongabo bagiye gupfa ari abantu kimwe nawe.”
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi, hagaragajwe icyifuzo cy’uko ubutaha mu gihe cyo kwibuka jenoside oyakorewe abatutsi, ubuhamya bw’abayirikotse ndetse n’ubw’abatarahigwaga igihe yabaga bwajya buhabwa umwanya munini, amagambo y’abandi bantu agahabwa umwanya mutoya.
Hifujwe kandi ko mu gihe cy’urugendo rwo kwibuka abantu bajya barukora bazirikana ibyabaye mu gihe cya jenoside aho kugenda biganirira ibitajyanye n’iki gikorwa nk’imipira y’amaguru, kandi ko abatanga ubuhamya bw’abakoze ibyaha batajya bagaragaza abanyabyaha icyo gihe gusa kuko hakenewe ko bakurikiranwa aho bahungiye bagahanwa.
Umuyobozi mukuru wa RAB ndetse yavuze ko urwibutso abakozi b’iki kigo bari biyemeje kuzubaka ruri hafi kurangira, umwaka utaha bakazibuka rusigaye rushyinguyemo imibiri y’abashyinguye mu irimbi riri hafi yarwo ndetse n’indi izatoragurwa ahandi abantu bajugunywe.