Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Akarere ka Muhanga, kamurikiye abaturage ingengo y’imali umwaka wa 2014/2015

$
0
0

Ku wa 27 Kamena 2014, nibwo Miliyali zigera kuri  cumi n’imwe, na miliyoni Magana atandatu na milongo inani n’icyenda, ibihumbi Magana acyenda mirongo itanu na birindwi, na Magana ane na mirongo irindwi n’umunani (11,689,957,478) zizakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka w’imihigo wa 2014/2015, zamurikiwe abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Muhanga, 8% byayo akaba azaturuka mu byinjizwa n’akarere harimo n’imisoro.

 m_Akarere ka Muhanga, kamurikiye abaturage ingengo y’imali umwaka wa

Imibereho myiza ni yo ifata amafaranga menshi kuri iyi ngengo y’imali izatangira gukoreshwa uhereye ku ya mbere Nyakanga uyu mwaka wa 2014, aho amafaranga menshi angana na  52% by’ingengo y’imali yose y’aka karere, azajya mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’ubukungu rikaba rifite 27%, naho 21% akaba azaharirwa imiyoborere myiza harimo n’ubutabera.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere,ynonne Mutakwasuku, impamvu nyamukuru ituma imiberehomyiza ifata amafaranga menshi ni ukubera ko harimo n’imishahara y’abaganga n’abarimu, VUP n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Kuba aka karere kaza mu turere icumi twa mbere ducyennye kurusha utundi ariko ingengo y’imali yako ikaba itariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, dore ko kari gafite n’ubundi miliyali zibarirwa muri cumi n’imwe, ngo kazanabona andi mafaranga aturutse mu bafatanyabikorwa ku buryo kazabasha kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Aya mafaranga kandi aziyongeraho n’ibindi birarane by’ataratanzwe n’abafatanyabikorwa umwaka ushize, ndetse hakaba hazaniyongeraho andi azaturuka ku bafatanyabikorwa b’akarere.

Ntagwabira Emeriyani umwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa, ashimira byimazeyo kuba ingengo y’imali nini irenze icya kabiri cya yose, yarashyizwe mu mibereho myiza y’abaturage, akavuga ko bizatuma mu myaka ibiri iri imbere abaturage bose bazaba babaye abakire, “Njye ndabona bitanga icyizere ko mu karere ka muhanga tuzabasha kugera ku cyerecyezo cya EDPRS 2 nkaba mbona ko muri 2018 tuzaba twaranduye ubukene mu karere ka Muhanga”.

Intumwa ya Minisiteri y’imali MINECOFINE, Museruka David yari yitabiriye igikorwa cyo kwakira iyi ngengo y’imali yagarutse ku myitwarire y’abayobozi mu mikoreshereze y’aya mafaranga, aho yavuze ko yose akorerwa igenzura, kandi ko agomba gukora icyo atangiwe, kuko ari imisoro y’abaturage.

Avuga ko aya mafaranga atangwa hakurikijwe ibikenewe cyane kurusha ibindi mu guteza imbere abaturage, “ aya mafaranga agenwa hakurikijwe, ibikenewe cyane kurusha ibindi (priorité) ni ngombwa ko rero akoreshwa icyo agenewe, ni nayo mpamvu mwumva abayobozi bahamagarwa ku mugenzuzi mukuru bagasobanura uko yakoreshejwe”.

Iyi ntumwa ya MINECOFINE kandi ivuga ko kubera ko aya mafaranga y’ingengo y’imali adahagije ugereranyije n’ibibazo bigomba gukemurwa, ari ngombwa guha ingufu ibikorwa by’imiganda, kandi abikorera bagafatanya neza n’akarere kugirango akarere karusheho gutera imbere.

Leta nayo ikaba ngo yarashyize ingufu mu gukuraho imbogamizi zose zituma rwiyemezamirimo adatera imbere. Ibi byose ngo bizagerwaho mu gihe cyose, hanogejwe uburyo bwiza bwo gutanga serivisi nziza ku bakiriya, no gutekereza udushya mu bikorwa byose by’iterambere.

Akarere ka Muhanga kari mu turere twagaragajwe nk’udufite imijyi myiza iyingayinga Kigali, ariko hakaba hagikenewe uburyo busaba gushora imali kugirango gahindure isura igendanye n’imijyi ikomeye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles