Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Akarere ka Kayonza kazakoresha ingengo y’imari ingana na miriyari 11 na miriyoni zisaga 500 mu mwaka wa 2014/2015

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_Akarere ka Kayonza kazakoresha ingengo y’imari ingana na miriyari 11 na miriyoni zisaga 500 mu mwaka wa
Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_Akarere ka Kayonza kazakoresha ingengo y’imari ingana na miriyari 11 na miriyoni zisaga 500 mu mwaka wa1

Inama njyanana y’akarere ka Kayonza tariki 27/06/2014 yemeje ingengo y’imari ako karere kazakoresha mu mwaka wa 2014/2015. Iyo ngengo y’imari ingana na miliyari 11 na miliyoni 592 zisaga gato nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza Kiwanuka Musonera Ronald yabidutangarije.

Igice kimwe cy’iyo ngengo y’imari kingana na 27% kizakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage n’amajyambere muri rusange, imwe mu mishanga izashyirwa mu bikorwa ku ikubitiro hakaba harimo kwegereza amazi meza abaturage, kubaka imihanda, gukwirakwiza amashanyarazi no guha akazi urubyiruko binyuze mu gakiriro.

 Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_Akarere ka Kayonza kazakoresha ingengo y’imari ingana na miriyari 11 na miriyoni2

Ikindi gice cy’iyo ngengo y’imari kingana na 73%ngo kizakoreshwa mu bijyanye n’akazi no guhemba abakozi b’akarere n’inzego zose zigashamikiyeho nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza yakomeje abisobanura.

Yavuze ko kuba igice kinini cy’ingengo y’imari kizakoreshwa mu bijyanye n’akazi no guhemba abakozi atari ukwima agaciro ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, ahubwo ngo ni uko ako karere gafite ibigo by’amashuri byinshi, ibitaro by’akarere bibiri hakiyongeraho n’abakozi b’akarere bose, ku buryo kuba ari benshi ubwabo bituma imishahara ya bo itwara igice kinini cy’ingengo y’imari.

Indi mpamvu yatumye ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’amajyambere itaba nini ugereranyije n’utundi turere ngo ni uko mu karere ka Kayonza hari indi mishanga yunganira ingengo y’imari y’akarere yunganira ingengo y’imari y’akarere mu gushyira mu bikorwa bimwe mu bikorwaremezo nko gutunganya ibishanga, gutunganya imihanda no kwegereza amazi abaturage.

Ubusanzwe abaturage ntibagira uruhare ku buryo butaziguye mu gutegura ingengo y’imari y’akarere, ahubwo bagira urwo ruhare mu buryo buziguye kuko abajyanama babahagarariye mu nama njyanama y’akarere babahagararira mu kuyitegura.

N’ubwo bimeze gutyo ariko raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere mu mwaka wa 2013 yagaragaje ko bamwe mu baturage bavuga ko badahabwa umwanya mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, ibyo ngo bigatuma hari imwe mu mishanga ishyirwa mu bikorwa n’uturere ariko wakurikirana ugasanga atari yo yihutirwa ugereranyije n’ibibazo abaturage bafite.

Umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, Dusabe Rose yavuze ko abajyanama bagize uruhare muri iyo ngengo y’imari kandi ngo n’abaturage bayigizemo uruhare kuko batanze ibitekerezo ku mishanga bifuza ko yabakorerwa, ibyo bitekerezo bikaba byaraganiriweho mbere y’uko ingengo y’imari itegurwa.

Ku bijyanye n’abaturage bavuga ko batagira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari Dusabe yavuze ko icyo kibazo gishobora kuba gifitwe n’abaturage bamwe batitabira inama abajyanama bakorana n’abaturage bakusanya ibitekerezo bizaganirwaho mu itegurwa ry’ingengo y’imari. Ati “Ntabwo ibyo by’umuturage umwe cyangwa babiri nabishingiraho cyane kuko abajyanama iyo bagiye gusura abaturage ntabwo babasanga mu ngo. Ibyo bintu bikorerwa mu nama rusange y’akagari, uwo muturage bishobora no gukorwa ntamenye ko byakozwe. Ntabwo rero ibyo nabigira ihame kubera ko nzi ko biba byarakorewe mu nama, kandi n’ibitekerezo byinshi by’abaturage abandi bemeza ko byatanzwe”

Cyakora uyu mujyanama anavuga ko ubwo bushakashatsi butateshwa agaciro kuko hari igihe ibikorwa bimwe bishyirwa kuri gahunda y’ibizakorwa mu mwaka, ariko bitewe n’uko amwe mu mafaranga yo kubikora aba agomba kuva mu bafatanyabikorwa b’akarere hakaba ubwo batayatanga bya bikorwa ntibikorwe, umuturage akaba yagira ngo ni uko ibitekerezo bye bitahawe agaciro.

Uruhare rw’akarere ka Kayonza muri iyo ngengo y’imari ni miriyoni 745 ahwanye 7% by’ingengo y’imari yose. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere avuga ko kuba uruhare rw’akarere rukiri rutoya biterwa n’uko ari akarere k’icyaro kataragira ubushobozi bwo kuzamura imisoro, ariko ngo amwe mu mafaranga yagenewe ibikorwaremezo muri iyo ngengo y’imari yagenewe gukora inyigo zo kubaka amasoko ya kijyambere no kwegereza abaturage amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo muri rusange, uko ibyo bikorwaremezo bizajya byiyongera bikazatuma abaturage barushaho gutera imbere n’imisoro ikiyongera.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles