Abaturage mu karere ka Nyamasheke barasabwa kurushaho gufata iya mbere mu kugena no gushyira mu bikorwa ibibakorerwa.
Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki ya 26 kamena 2014 n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kubamurikira ibyo akarere kagezeho n’ibyo bateganya gukora umwaka utaha.
Umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abaturage ko muri gahunda y’imiyoborere myiza igihugu gushyize imbere abaturage bakwiye gusobanurirwa ibibakorerwa bakabigiramo uruhare kugira ngo bibe ibyabo nk’uko aribo biba bije kugirira akamaro.
Yabasobanuriye agira ati “umuturage wamenye ibigenda bimukorerwa atangira kumenya ko bya bikorwa ari ibye kandi ko uruhare rwe ari ingenzi , urugendo turimo rw’imiyoborere myiza, ibikorwa bigomba kuba ari iby’abaturage akaba ariyo mpamvu turebera hamwe ibyo twagezeho tukanarebera hamwe ibyo tuzakora umwaka utaha kugira ngo dufatanye turebe uko tuzabigeraho dufatanyije”.
Umuyobozi w’akarere yishimiye ko bamaze kubaka imihanda harimo uwa kaburimbo ugiye kurangira, kuri ubu imirenge yose uko ari 15 ikaba yaramaze kugerwaho n’amashanyarazi , amazi akaba amaze kugera ku gipimo cya 80%, umwaka utaha akemeza ko bazaba bageze ku gipimo gishimishije, ubukene bukaba buri guhashywa mu mishinga itandukanye nka VUP,gusa akaba asaba ko ubuhinzi , ubworozi no kuboneza urubyaro byakomeza gushyirwamo ingufu.
Kubwimana Yohani ni umwe mu baturage ba Nyamasheke, avuga ko kuba abaturage bahamagawe bakagishwa inama y’ibizabakorerwa ari ingirakamaro kuko nta muturage ushobora guseta ibirenge azi ko hari imirimo ye iri kudindira, bigatuma ibikorwa n’abayobozi abigira ibye.
Mukantaho Josephine nawe yavuze ko kuba bicaranye n’ubuyobozi bukababwira icyo bubifuzaho nabo bakababwira icyo bifuza byerekana ko imiyoborere myiza igenda igerwaho kandi ibyo babona ntibibatungura.
Yagize ati “hari ibintu byinshi byiza tujya tubona tutarabisobanuriwe cyangwa tutazi aho biva bikatubangamira, nk’ubu batubwiye ko umuhanda uzaca iwacu bakatubwira ibyiza byawo ntabwo twakumva ko ibiti byacu bazatema bizaba byangiritse, iyo tubonye basenya amazu ahazaca umuhanda twarabimenyeshejwe ntacyo bidutwara, kuba tumenya aho ibyo badukorera bigana ni byiza kandi natwe tuba tugomba kubisigasira”.
Abaturage ba Nyamasheke basabwe kuba umusemburo w’iterambere bakamenya kunyurwa bakirinda, gusubiza ibibazo uko bitari, mu gihe babazwa n’abashakashatsi bibwira ko baje kugira imfashanyo babaha, bagaharanira kuvugisha ukuri kuko biri mu bizatuma akarere karushaho gutera imbere nabo ubwabo barimo.