
Ikarita nsuzumamikorere ikorerwa n’abaturage mu nama rusange ibera mu mudugudu bakagaragaza serivisi bafitemo ibibazo n’uburyo byakemuka, irashimwa ko ifasha abayobozi kumenya ibibazo abaturage bafite n’uruhare rwabo kugira ngo ibyo bibazo bibabangamiye bishakirwe umuti.
Nyuma yo kugaragaraza ahari ibibazo byaba mu buzima, ibikorwaremezo n’ibindi, abaturage bahura n’abayobozi bafite mu nshingano izo serivisi bagasuzumira hamwe ikibura kugira ngo ibyo abaturage bashaka bigerweho.
Mu kiganiro cyateguwe n’umushinga PPIMA kuri serivisi z’amazi kitabiriwe n’abaturage bahagarariye abandi, abayobozi mu nzego bwite za leta n’ab’imishinga ikorera mu Karere ka Gakenke, abaturage bemeza ko ikarita nsuzumamikorere kuri serivisi hari uruhare yagize kugira ngo amazi abagereho.
Nzayituriki Scholastique, umwe mu bitabiriye iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 25/06/2014, yatubwiye ko mu mudugudu wabo wa Sitwe uri mu Murenge wa Gakenke, nta kibazo cy’amavomo bagifite kukigaragaraza bakoresheje ikarita nsuzumamikorere, bituma abahabwa serivisi n’abayitanga bagirana inama na ba kanyamigezi, amavomo yapfuye arongera arakorwa.
Ku bwa Nzayituriki Scholastique agira ati: “ ikarita nsuzumamikorere yakebuye abayobozi mu by’ukuri hari ibibazo batabonaga bijyanye n’amazi muri rusange ariko twe kuko duhura n’abaturage bakabitugaragariza tukabishyikiriza abayobozi aho batari bazi ko ari ikibazo bahita babona ko ikibazo gihari bakagishakira igisubizo.”
Ibi binashimangirwa n’ubuyobozi, Uwamaliya Opportunite ni umunyamabanga wa Njyanama y’Akarere ka Gakenke yunzemo ati: “Iriya karita ituma tumenya ibibazo by’abaturage; tukamenya uko tugomba kubikemura kandi tukamenya uruhare rwacu n’urwabo mu bikorwa by’iterambere ryabo.”
Nk’uko byemezwa na Nshimiyimana Jean Bosco, umukozi w’umushinga PPIMA, iyo karita ihuza cyane abaturage n’abayobozi, bityo bigatinyura abaturage, ibibazo bagize ntibatinye kubigeza ku buyobozi kugira ngo bishakirwe umuti mu maguru mashya. Iyi karita nsuzumamikorere ikorerwa mu mirenge 10 yo mu Karere ka Musanze uyu mushinga wa PPIMA ukoreramo.