Abaturage bo mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu bashimwa kuba bamaze kwiyubakira utugari dutanu mu tugari turindwi, bakoresheje imbaraga zabo mu muganda, none bageze ku rwego rwo kubaka ibiro by’imidugudu.
Nkuko Guverineri w’intara y’uburengerazuba Celestin Kabahizi yabitangaje mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze taliki ya 5/10/2012 ngo abandi bayobozi b’utugari bari bakwiriye kurebera kubo muri Kanama kuko bafatanyije n’abaturage kwiyubakira inyubako z’utugari, nyamara imirenge ikize nka gisenyi batarabishobora.
Uretse kuba Guverineri ashima abaturage bo mu murenge wa kanama, minisiteri y’ubutegetsi ishima uyu murenge kuza ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu mu ndashyikirwa mu bikorwa by’umuganda, ishyikiriza uyu murenge ibihembo by’ishimwe birimo miliyoni imwe y’amafaranga y’ uRwanda, igikombe n’ icyemezo cy’ishimwe mu rwego rwo kubashimira.
Inyubako z’utugari twubatswe biciye mu muganda zihabwa agaciro ka miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda zikubakwa mu bikorwa by’umuganda mu mwaka w’2012
Abaturage bo mu murenge wa Kanama bavuga ko bari bakoze bagamije kwiteza imbere batazi ko bazahembwa ubwo bahembwe bakaba bavuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bwabo mu bikorwa biteza imbere umurenge ubutaha bakazaba abambere mu bikorwa byo kurwanya isuri, kubungabunga ibyagezweho, kuzuza utugari tutubatswe hamwe kwiyubakira inyubako z’imidugudu.
Kuba bamwe mubaturage bavuga ko bamaze kumva uruhare rwabo mu gukora ibikorwa byo guteza imbere umurenge wabo, bitanga ikizere ko n’indi mirenge izagenda iyigiraho mu kwiyubaka, abaturage bakaba basabwa kwiha agaciro baharanira kugera ku iterambere bagizemo uruhare kurusha uko baza kubikorerwa.