Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubavu : abayobozi batita ku nshingano basabwe kwisubiraho

$
0
0

Rubavu

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Celestin Kabahizi yongeye gusaba inzego z’ibanze kwita kunshingano kugira ngo bashobore kugeza ku baturage serivise zinoze n’iterambere.

Guverineri Kabahizi ari kumwe n’inzego z’ibanze kuva k’umudugudu kugera ku murenge irimo  Bugeshi, Gisenyi, Rubavu na Nyamyumba yagaragaje byinshi bitagenze neza bikadindiza imibereho y’abaturage ndetse n’imihigo y’akarere ntigerweho uko bikwiye bigatuma bataza k’umwanya mwiza.

Ibibazo by’isuku, imiturire n’imyubakire mu nkengero z’umujyi, kurwanya isuri hamwe n’ikibazo cy’umutekano, ahagaragajwe abaturage batwikira amatafari hagati y’amazu y’abaturage ntihasibwe ibyobo, abaturage bubaka badafite ibyangombwa bagasenyerwa, ndetse n’ ubusinzi bukorerwa mu tubari tugateza umutekano mucye ntidufungwe hamwe n’ikibazo cy’indaya ziyongera uko bwije n’uko bucyeye kandi ntizifatirwe ingamba.

Guverineri akaba avuga ko imikorere mibi y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ituma iterambere ry’abaturage ritagerwaho ndetse bikagira ingaruka ku mihigo y’akarere, cyane ko aka karere gakomeje gusigara inyuma kandi gafite amahirwe yo kwihuta mu iterambere kakarusha utundi turere.

 

Ku kibazo cy’umutekano abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gukurikirana amakuru y’ibibera aho bayobora, cyane  cyane kubahungabanya umutekano, mu ntangiriro z’uko kwezi hari abantu bambaye imyenda y’igisirikare cya Congo bafite n’imbunda bateye umuturage mu murenge wa Busasamana akizwa no kuvuza induru abaturage batabara, abambaye gisirikare bakarasa mu kirere bakiruka.

Inzego z’umutekano zikaba zaburiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko bamwe mubakora ubucuruzi bwo kwinjiza ibintu bitemewe harimo n’ibiyobyabwenge harimo na FDLR, nubwo hagomba kwitonderwa abakora ubusabirizi n’abasiga abana ku mihanda cyane ko ibyo bakora muri Congo biba bitazwi.

Bamwe mubaturage bahawe ijambo bagaragaje ikibazo cy’abakora ibyaha bashyikirizwa police ikabarekura, ubundi bavuga ko nubwo isuku mu mujyi wa gisenyi yitabwaho ngo imihanda ihari yangiritse bikabije, basaba ko hakwiye kugira ibihindurwa, abaturage basaba ko ahatujwe abimuwe gishwati banyiraho bakishyurwa.

Nk’umwanzuro wafatiwe mu nama Guverineri yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze akaba ari ukwita kunshingano zabo kandi bakegera abaturage babacyemurira ibibazo ibitabonewe imyanzuro bikagezwa mu nzego zisumbuye.

Uretse inzego z’ibanze guverineri akaba aganira  n’abavuga likijyana, abacuruzi n’amabanki kuko hari byinshi bidindira bitewe n’imikoranire y’inzego itari ikwiriye kubaho, kuganira n’inzego zitandukanye bigatuma hafatwa imyanzuro ishobora kugaragaza impinduka z’akarere mu gihe kiri imbere.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles