Abatuye akarere ka Gisagara baratangaza ko gukorera ku mihigo byabagejeje ku iterambere, kandi ngo nubwo bataragera aho bifuza kugera, bafite icyizere ko bizashoboka babifashijwemo cyane na gahunda y’imihigo.
Umwaka w’umuhigo uri ku musozo. Ubwo mu murenge wa Nyanza ho muri aka karere ka Gisagara bishimiraga ibyagezweho mu muhigo w’umwaka bashoje wa 2013-2014 kuri uyu wa 03/06/2014, aba baturage bagiye bagaragaza uburyo bamaze kwiyungura byinshi mu mibereho yabo ndetse no mu iterambere ry’akarere muri rusange, maze mu magambo yabo bagahamya ko bazakomeza kuzamuka.

Uwimana Jean Bosco umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza arashima abaturage uburyo besheje umuhigo
Mu kagari ka Nyaruteja abaturage batangaza ko bari bafite ubutaka bwananiranye aho bahingaga ariko ntibeze kubera ko bahingaga ibihingwa bitajyanye nabwo kandi ntibanakorere hamwe. Kuva aho bagiriye hamwe kandi bagahinga ibihingwa byemejwe ngo ubu bareza.
Hegenimana Pascal ni umusaza w’imyaka 68 ati “Kuva aho nganiye ntya sinari narigeze mbona abaturage beza imyaka nk’iyo beza bahuje ubutaka bagahinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe, ati kandi iyo hatabaho gahunda y’umuhigo ngo nanjye iwanjye mpigire kugira icyo ngeraho, nari kuba ndi inyuma ariko ubu mbona ngenda nzamuka”
Si ibiribwa gusa rero kuko aba baturage bavuga ko ubuzima bwabo bwabaye bwiza kuva aho bahigiye kujya mu bwisungane mu kwivuza kandi bakabigreraho, bize ku gira isuku ubu baba mu mazu asukuye nk’uko babivuga kandi ngo no kuruhande rw’ubuyobozi ibikorwa biragaragara kuko babagezaho ibikorwa nk’amazi meza ndetse n’amashanyarazi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa nyanza Uwimana Jean Bosco atangaza ko mu murenge ayobora abaturage bihitiramo ibikorwa bifuza ko bibakorerwa, noneho bakabigeza ku buyobozi bukabashyiriraho gahunda inoze yo kubishyira mu ngiro.
Uyu muyobozi ashima abesheje umuhigo uko bari barawiyemeje, ariko agasaba n’abandi bagarukiye hagati kwikosora kuko ibyo bakora aribo bigirira akamaro.
Ati “Ibi bikorwa ni ibyacu twese, bigamije kutuzamura ntawe usigaye, nidushyiremo imbaraga rero, buri wese ajye yisuzuma koko arebe ko ibikorwa bye bifite umurongo kandi ko ibyo yiyemeje abikora, bityo tuzagera ku iterambere twifuza.
Uyu murenge wa Nyanza uherereye mu karere ka Gisagara uri mu mirenge ikunze kuza imbere mu muhigo muri aka karere kuri ubu ukaba waresheje umuhigo wawo ku kigereranyo cya 95,5%.