Kuri uyu wa 4 Kamena 2014, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi habereye imurikabikorwa by’abaturage bo muri uwo murenge ryari ryinganjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere n’imyuga maze ubuyobozi bw’ako karere bushimira abaturage intera y’imyumvire bamaze kugeraho bunasaba abafatanyabikorwa gukomeza kuba inyongeragaciro mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Umurenge wa Murundi ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Karongi ivugwa kuba ari imirenge ya kure kandi bigaragara ko ikennye ugereranyije n’indi mirenge. Iyo ugeze muri uyu murenge bigaragarira amaso ko ibyinshi mu bikorwa bihari byaba ibikorwaremezo yewe na byinshi mu bikorwa by’ubuhinzi usanga bisa n’aho bikiri bishya. Uyu murenge ukaba usanzwe ari ni umurenge wa gatatu mu Karere ka Karongi muri VUP. Ibikorwa abaturage bamuritse bakaba bavuga ko ari ikimenyetso ko barimo kugenda basezerera buhoroburo ubukene.
Kankindi Josephine, Umuyobozi wa Koperative y’abasigajwe inyuma n’amateka ikora ubuhinzi bw’imyumbati ku buso bwa hegitari umunani akaba n’umwe mu bamuritse ibikorwa byabo yagize ati “Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Ngendambizi Gédeon, Avuga ko imurikabikorwa nk’iri rituma abaturage bigira ku bandi bikabafasha kwihuta mu iterambere. Yagize ati “Igikorwa nk’iki cy’umurikabikorwa aba ari uburyo bwo kongerera abaturage imbaraga tubashimira ibyo bakoze kandi bigatuma barushaho gushyira mu bikorwa ibyo tuganira na bo.” N’ubwo Umurenge wa Murundi ufatwa nk’umwe mu mirenge ikennye mu Karere ka Karongi, uyu murenge wabaye uwa mbere mu bikorwa by’imihigo y’imirenge mu karere. Ngendambizi Gédeon akavuga ko ibikorwa byagaragajwe muri iryo murikabikorwa bitanga icyizere ko bazakomeza kuba aba mbere dore ko ngo imyinshi mu mihigo y’uyu mwaka bamaze kuyigura ku kigero cya 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Hakizimana Sébastien, na we avuga ko imurikabikorwa nk’iri rigaragaza uruhare rw’abaturage mu iterambere by’umwihariko mu bikorwa by’imihigo. Yagize ati “Biratanga icyizere gishimishije cyane mu iterambere ry’akarere kuko mu myaka ishize wasangaga muri uyu murenge hafi 100% by’abaturage ari abahinzi kandi bakora ubuhinzi budafashije.” Hakizimana Sébastien agakomeza avuga ko ubungubu usanga abaturage bibanda ku buhinzi bwa kijyambere ku buryo ubona ibikorwa byabo byose bitanga icyizere ko bakora bafite icyo bashaka kugeraho.
Umurenge wa Murundi ubimburiye indi mirenge y’Akarere ka Karongi mu kumurika ibikorwa wageho muri uyu mwaka ariko imurikabikorwa nk’iri ngo rikaba rizakomeza no mu yi yindi mirenge nk’uko bisanzwe muri ako karere. Mu gihe iri murikabikorwa ryo mu Murenge wa Murundi ryagaragwemo n’umufatanyabikorwa umwe Actionaid, ari na we byagaragaraga ko atera inkunga hejuru ya 60% by’ibikorwa byamurikagwa, Hakizimana Sébastien, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere by’umwihariko abakorera mu Murenge wa Murundi kurushaho kuba inyongeragaciro mu bikorwa biteza imbere abaturage.