Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize akarere ka Ruhango, barasabwa kumva inshingano zabo baha abaturage serivise zibagenewe.
Ibi babisabwa n’ishyirahamwe ry’uturere mu Rwanda RALGA mu mahugurwa y’iminsi 2 yashojwe tariki ya 25/09/2012, yari agamije gushishikariza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kwita kunshingano bahawe zirimo imiyoborere myiza.
Muri aya mahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’uturere RALGA, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagaragarijwe imwe mu mitangire ya serivisi bagomba guha abaturage nta ruswa cyangwa andi mananiza abayeho.
Aha banibukijwe ko hari ibihano bitandukanye byategangijwe ku bayobozi badashaka gutanga serivise nziza kubazigenewe; nk’uko bitangazwa na Frank Ukobukeye, umukozi wa RALGA.
Nubwo abanyamabanga nshingwabikorwa bavuga ko hari ibyo bungukiye muri aya mahugurwa, ariko ngo hari imbogamizi bakunze guhura nazo zirimo kuba hari inama bahamagarwamo n’ababakuriye kuburyo butunguranye.
Ibi bigatuma gahunda bari bafitanye n’abaturage zihinduka bityo abaturage bagatangira kubikoma ko babimye serivise zabo.
Ubuyobozi bwa RALGA, buvuga ko amahugurwa nk’aya atazagarukira kubanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari gusa, ahubwo ko bazanakomeza kuyageza mu zindi nzego, hagamijwe kwimakaza umuco wo gutanga serivise nziza.