Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Rubavu: Koperative Umutanguha Mahoko yakusanyije miliyoni 8 zo gushyigikira AgDf

$
0
0

 Agaciro-logo-mod

Abagize koperative Umutanguha mu karere ka Rubavu bakusanyije miliyoni 8 zo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund, mu nama rusange yabahuje taliki ya 24/09/2012.

Umutanguha ni koperative isanzwe ikora ibikorwa byo kubitsa no kuguriza, ikaba yaratangiye muri 2004 ifite abanyamuryango 29 ariko kubera imikorere yayo imaze kugira abanyamuryango 3 541 kandi umusaruro ushobora kwiyongera.

Kuba yarashoboye kugira imikorere myiza ndetse n’abanyamuryango bakiyongera nimwe mu mpamvu bumva uruhare rwabo nta gahato mu kugira icyo bashyira mu kigega Agaciro Development Fund.

Nkuko byatangajwe na Mushawudi Isaac ngo intambwe bateye ntibacyeneye ko isubira inyuma, ikaba imwe mu mpamvu bagomba guharanira ko igihugu cyabo gikomeza gutera imbere kibongerera amajyambere kugira ngo nabo ibikorwa byabo birusheho kwiyongera.

Naho ubuyobozi bw’akarere bukaba bubagira inama yo kugira umuco wo kubungabunga ibyagezweho nkuko babisabwe na Nsengiyumva Buntu Ezzechiel umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere w’akarere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwa koperative umutanguha butangaza ko imwe muntego bufite ari ukwiha agaciro mubyo bakora ndetse bakagaharanira nkuko babigaragaje bagira nicyo bagenera ikigega Agaciro.

mu gihe bitegura kongera ibikorwa byabo kugira ngo bagere k’urwego rwa banki bakaba barahise batora abayobozi bashya barimo Theophille Tuyisenge n’umwungirije Ngomijana Joseph bazafasha koperative kugera ku mpinduka.

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles