Kuri uyu wa kabiri tariki 25 nzeli, muri Mariott MOTEL mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kabarore,hashojwe amahugurwa yari ahuje abanyamabanga nshingwa bikorwa b’utugari, baturutse mu mirenge yose y’akarere uko ari 14.
Aya mahugurwa yateguwe anaterwa inkunga n’ikigo RALGA gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza mu rwego rwo kongerera ubushobozi aba banyamabanga muri gahunda y’imiyoborere yabo ya buri munsi.
Mukagasana Naomie uhagarariye serivisi y’imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo, yadutangarije ko aba banyamabanga nshingwa bikorwa bigishwaga amahame y’imiyoborere myiza, yagize ati”muri aya mahugurwa bahawe inyigisho zibongerera ubushobozi mu miyoborere yabo, bigishwaga kandi uburyo bagomba kwakira neza abo bashinzwe kuyobora.”
Mutesi Karamaga Peace ni umunyanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwikiniro mu murenge wa Rwimbogo,we yatangaje ko ibyo bakuye muri aya mahugurwa bagiye gutangira kubishyira mu bikorwa bibanda cyane ku gutanga service nziza ku baturage bashinzwe kuyobora.
Mu myanzuro yatanzwe mu gusoza aya mahugurwa ku mwanya wa mbere bemeje ko bagiye kurebera ku bandi bakora neza kugirango nabo barusheho kunoza imikorere.