tariki 10/04/2014, ubwo mu karere ka Kirehe haberega igikorwa cyo kwibuka urubyiruko n’abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,abacyitabiriye basanga bikwiye kubaha agaciro. iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kubibuka ruva ku rwibutso rwa Kavuzo ruherereye mu murenge wa Kigina rugana ku rwibutso rwa Nyakarambi ahabereye ibiganiro byo kwibuka byibutsa urubyiruko amacakubiri yaranze u Rwanda bityo abatutsi benshi bakahagwa harimo urubyiruko n’abana bato.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka urubyiruko n’abana bazize Jenoside mu mwaka w’1994 umwana wavuze mu izina ry’abandi bana Mushimiyimana Jeannette, yibukije abana n’urubyiruko muri rusange ko urubyiruko kimwe n’abana basigaye bagomba gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu kuruta uko bakoresha imbaraga basenya iki gihugu, akaba yakomeje abwira urubyiruko guhora bagaragaza ko bashoboye mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Uyu mwana yibukije urubyiruko rwacitse ku icumu ko bagomba guharanira kusa ikivi ababyeyi babo basize mu rwego rwo kwigira barushaho kwiyubaka mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko bigaragara ko aribo mbaraga z’ejo hazaza.
Umwe mu rubyiruko utarahigwaga mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya bw’uko akiri umwana yabonye Jenoside iba n’uko abayikoraga babaga bavuga,aho yavuze ko yabonye bambaye ibishara n’ibikoma mu gihe yababonaga muri Jenoside akaba avuga ko ibikorwa byakorewe urubyiruko bidakwiye kongera kuba ukundi kuko Jenoside yishe abana n’urubyiruko benshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana Zaina Nyiramatama yavuze ko impamvu bashyizeho gahunda yo kwibuka abana n’urubyiruko muri rusange bazize Jenoside ari uko mbere abanyarwanda babanaga neza umuntu aha undi agaciro bikaba ari nayo mpamvu yibutsa urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo kwimakaza indangagaciro nyarwanda mu rwego rwo kubaka ejo hazaza hazira Jenoside.
Nyiramatama yibukije urubyiruko ko mbere y’ubukoroni abanyarwanda babanaga neza, akaba abibutsa ko byatewe n’abakoroni bazanye amacakubiri mu banyarwanda
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Kirehe Mukunzi Emile akaba yibukije urubyiruko ko basabwa gukora kugira ngo biteze imbere mu byo bakora byose bya buri munsi,akaba yakomeje abasaba gukorera hamwe kandi nk’urubyiruko bagakundana mu rwego rwo kugira ngo bakorere hamwe biteza imbere.
Iki gikorwa cyo kwibuka abana n’urubyiruko bazize Jenoside cyabereye mu karere ka Kirehe aho bateganya ko cyakorwa mu Rwanda rwose mu rwego rwo kubibuka by’umwihariko.