Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo: abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barashima abasirikare bahoze ari aba APR.

$
0
0

m_Rulindo-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barashima-abasirikare-bahoze-ari-aba-APR1

Muri iki gihe u Rwanda rukomeje kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20, jenoside yakozwe muri  mata 1994, bamwe mu batutsi bayirokotse bakomeje gutanga ubuhamya butandukanye, bagaragaza ubutwari n’impuhwe bagiriwe n’abasikare b’inkotanyi mu gihe cya Jenoside.

Aba baturage bacitse ku icumu muri aka karere, bavuga ko iyo inkotanyi zitahaba baba baranashize burundu ngo kuko zagerageje kubatabara, zikabavura ibikomere bari bafite, kandi zikanabahungisha interahamwe zibajyana hirya no hino aho babahungishaga interahamwe zabaga zibahiga ngo zibamarire ku icumu.

Bemeyinkiko Ladislas utuye mu murenge wa Murambi,yarokowe n’inkotanyi ,avuga ko yabashije kurokorwa mu batutsi barenga igihumbi na 600 bari kumwe bose bagapfa we akagira amahirwe akabarokamo.

Ibi ngo akaba abikesha inkotanyi zamuvanye aho yari yihishe zikamuhumuriza zikamugarurira ubuzima mu gihe yari amaze kunva ko ubuzima bugiye kumucika.

Yagize ati”Ndashima cyane abahoze ari abasikare ba APR,kuko iyo batandokora mba nanjye narapfanye n’abandi batutsi bene wacu bishwe mu gihe cya jenoside.”

Rubayita Eric uhagariye abacitse ku icumu muri aka  karere ka Rulindo nawe  ku bwe ngo asanga ko abo basirikare b’ikotanyi bakoze umurimo utoroshye bakabasha kurokora bamwe mu batutsi bari hirya no hino mu bishanga,mu misarane n’ahandi.

Rubayita agira ati”Mu izina rya bagenzi banjye bacitse ku icumu turashima uburyo inkotanyi zaturokoye aho twari twihishe hirya no hino,zikadusubiza ubuzima twarimo twamburwa nta cyaha twakoze mu byukuri.”

Rubayita akaba avuga ko nk’abacitse ku icumu ngo nabo batazatenguha ababarokoye,ngo ahubwo bakomeje urugamba rwo gukora ngo babafashe guteza igihugu imbere muri gahunda nziza zijyanye n’iterambere.

Abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo nyuma ya jenoside ,ntibakomeje guheranwa n’agahinda ,ahubwo kuri ubu bahagurukiye gukora kimwe n’abandi banyarwanda basanzwe aho usanga bamwe ari  abahinzi ,aborozi,abandi ari   abaracuruzi abandi nabo bakaba bari mu yindi mirimo ibateza imbere ku buryo bushimishije.

Ibi kandi ngo basanga kugira ngo babigereho babikesha kuba bafite umutekano usesuye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles