Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Abaturage barasabwa guhangana n’ibibazo byasizwe na jenoside yakorewe Abatutsi

$
0
0

m_Rwamagana-Abaturage-barasabwa-guhangana-n’ibibazo-byasizwe-na-jenoside-yakorewe-Abatutsi

 

Abaturage b’akarere ka Rwamagana barasabwa kumva neza ko bagomba guhangana n’ibibazo byasizwe na jenoside yakorewe Abatutsi, bafatanyiriza hamwe mu kwibuka no guharanira kwigira kugira ngo kwiyubaka kwabo kubashe kugerwaho.

m_Rwamagana Abaturage barasabwa guhangana n’ibibazo byasizwe na jenoside yakorewe Abatutsi2

 

Ubu butumwa bwatanzwe na Senateri Nyagahura Margaret, ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14/04/2014 yari mu Kigo gifasha abamugaye cya Gatagara mu karere ka Rwamagana, mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe muri iki kigo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

m_Rwamagana Abaturage barasabwa guhangana n’ibibazo byasizwe na jenoside yakorewe Abatutsi3

Abatutsi bibutswe kuri uyu wa 14 Mata,2014 mu Ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya Gatagara mu karere ka Rwamagana ni Umufurere wo mu Muryango w’Abafurere b’Urukundo, Munyurangabo Dominique, uwari Umuyobozi w’iri shuri mu gihe cya jenoside, Mukankusi Goreth ndetse n’undi mugore wari wahahungiye witwa Uwurukundo Chantal. Aba bose bakaba bariciwe muri iki kigo cy’ishuri muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki kigo cyarererwagamo abana bafite ubumuga, ngo mu gihe cya jenoside hari hahungiyemo Abatutsi batandukanye. Bamwe mu bahahungiye icyo gihe, na bo bari baje kwifatanya na bagenzi babo mu kwibuka  abo bari abayobozi b’icyo kigo bishwe bazira ko ari Abatutsi.

Senateri Nyagahura Margaret, waje kwifatanya n’Abafurere b’Urukundo, imiryango y’abiciwe muri iki kigo ndetse n’abaturage b’akarere ka Rwamagana yihanganishije ababuze ababo kandi abasaba gukomeza intambwe batangiye yo kubaka ubuzima bushya nyuma y’amateka asharira banyuzemo.

Ku ngorane zakomotse kuri jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo ibikomere by’imitima ndetse n’imibereho igoye yashyitse ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Nyagahura yibukije ko Abanyarwanda bose ko basabwa kugira uruhare mu guhangana n’izi ngaruka kugira ngo kwiyubaka no kwigira bibashe kugerwaho.

Senateri Nyagahura yavuze ko leta y’u Rwanda yaharaniye gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babashe kugira imibereho nk’iy’abandi Banyarwanda kandi agaragaza ko ingorane zigihari zizwi ku buryo zirimo gushakirwa ibisubizo birambye.

Senateri Nyagahura yerekanye ko leta y’u Rwanda yakoze ibyiza byinshi kugira ngo u Rwanda rwiyubake kandi buri wese abone ku byiza by’igihugu hatagendewe ku ivangura iryo ari ryo ryose, maze asaba abaturage bose gufatanyiriza hamwe mu nzira yo kwiyubaka no kwiteza imbere kandi buri wese agaharanira kurinda ibyiza igihugu kimaze kugeraho no barwanya uwo ari we wese washaka gusenya ibyo Abanyarwanda biyubakiye mu gihe cy’imyaka 20 ishize jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagaritswe.

Umuvugizi w’Ibigo bya Gatagara (Représentant Legal) akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ndera, Frere Nkubiri Charles yagaragaje ko aba bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bari intangarugero mu rukundo n’ubwitange maze asaba abari i Gatagara gutera ikirenge mu cyabo.

Yongeye gusaba Abihayimana kurangwa n’inyigisho ziyobora ku Mana nyakuri aho kwijandika mu bibi bishobora kubayobya ndetse n’inyigisho z’urwango zishobora kuyobora kuri jenoside.

Muri uyu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe mu kigo cya Gatagara ya Rwamagana muri jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye n’umwanya mwiza wo gushima Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kuko zahagaritse jenoside zikabohora u Rwanda kandi abari bayoboye izi ngabo bagashyiraho leta y’ubumwe yimakaza imiyoborere myiza, itavangura Abanyarwanda ahubwo iha amahirwe buri wese mu byiza by’igihugu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles