Mu murenge wa Runda, buri mwaka imihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ikorwa hashyirwa indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo kunamira abayijugunywemo. Kuri uyu wa Kabiri tariki 15/4/2014, abahatuye bibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi.
Ku nshuro ya 20 hibuka jenoside yakorewe abatutsi, abatuye umurenge wa Runda n’inshuti zabo bakoze urugendo ruva ku murenge rugana ku kiraro cya Nyabarongo, banahashyira indabo, nyuma bagaruka mu nzu mberabyombi y’ishuri ryisumbuye rya Runda ISETAR, bacana urumuli rw’icyizere bumva n’ubuhamya ku mateka ya jenoside.
Ngo Ku itariki 15/4/1994, niho abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Gihara n’abari abakozi mu cyahoze ari Komini Runda, bapakiwe imodoka bakajyanwa muri Nyabarongo, bamwe bajugunwamo ari bazima, abandi babakubise babagize intere.
Iyi nyabarongo ibitse abatutsi benshi kuko abo mu makomini yose ayituriye ndetse n’abanyakigali bafatirwaga kuri bariyeri bahunze, bajugunywemo. Umurenge wa Runda wo rero ukaba warahisemo kuba ariyo ugira urwibutso ukazajya ariho usura mu gihe cyo kubunamira.
Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko abajugunywe muri Nyabarongo batababona ngo babashyingure mu cyubahiro, akaba ariyo mpamvu bashyiramo indabo.
Mu butumwa bwe, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yasabye abaturage ko igikorwa cyo kwibuka, baharanira kugikuramo amasomo yo guha agaciro ikiremwa muntu. Bakabona ko amacakubiri abanyarwanda bazanywemo nta kiza bayakuyemo uretse kubura abantu benshi.
Aha muri ISETAR, urubyiruko rwacitse ku icumu rwo muri uyu murenge, rwateguye ikiriyo rucanira urumuri rw’icyizere ku bitabiriye uyu muhango, rusaba abacitse ku icumu kugira icyizere cyo kubaho no kubaka ejo hazaza biteza imbere.