Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

$
0
0


Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Nyuma y’imyaka 20 habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ngo abaturage b’akarere ka Rwamagana bafite icyizere cy’uko umucyo watsinze umwijima kandi jenoside ikaba itazongera kubaho ukundi.

Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Ibi ni ibyagarutsweho n’abantu batandukanye mu karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa Mbere, tariki 7/04/2014 bari mu murenge wa Muhazi mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ma mbwirwaruhame n’ubuhamya butandukanye byavugiwe mu murenge wa Muhazi, ari nawo wabereyemo umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, bagaragaje ko amateka mabi y’ivangura mu Banyarwanda yigishijwe n’Abakoloni akimakazwa n’ubutegetsi bubi  bwaje kugeza ku mugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi bagaragaza ko nyuma y’uko iyi jenoside ihagaritswe, Abanyarwanda babonye umucyo utsinda icuraburindi ku buryo jenoside itazongera kubaho ukundi.

 Rwamagana: Nyuma y’imyaka 20, ngo bafite icyizere cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari imbuto mbi yeze ku miyoborere mibi yabibye urwango n’ivangura mu baturage.

Bwana Uwimana yagaragaje ko nyuma y’imyaka 20 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, ngo u Rwanda rwamurikiwe n’umucyo ku buryo rutazongera kugwa mu icuraburindi ry’ivangura  iryo ari ryo ryose kandi ibyo bikaba igihamya cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ashingiye ku butumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, bw’uko “Abanyarwanda bapfuye rimwe, batazongera gupfa ubwa kabiri”, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko ibi bisaba Abanyarwanda ba nyabo bafite umutima ukunda u Rwanda ndetse n’abayobozi baharanira ko u Rwanda rutazongera kugwa mu icuraburindi.

Yongeye gushimangira ko buri muturage akwiriye kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo yubake Ubunyarwanda butarangwamo ivangura, ari na ryo ryubaka iterambere ry’u Rwanda.

Uhagarariye abacitse ku icumu rya jenoside mu karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste yashimiye imbaga y’abaturage basaga 4500 bari baje kwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi maze avuga ko kwibuka ari inzira yo guha agaciro abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo kwifatanya kwibuka ni ikimenyetso cyo gufata mu mugongo abacitse ku icumu, ku buryo ngo bibaha icyizere cyo kubaho neza, bityo bagakomeza gukora biyubaka.

Umubyeyi watanze ubuhamya, akaba n’umwe mu bapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi barokokeye mu karere ka Rwamagana, yavuze inzira ndende kandi igoye yanyuzemo mu gihe cya jenoside ariko agaragaza ko nyuma y’uko jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ngo yakomeje kugenda yiyubaka buhoro buhoro kandi yiremamo icyizere ku buryo yagiye kwiga kudoda, none ubu bikaba bimubeshejeho.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana,wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva no kunamira imibiri isaga ibihumbi 8 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare ruri mu murenge wa Muhazi.

Nubwo gahunda yo gutangira ku mugaragaro icyunamo yabaye kuri uyu wa 7/04/2014, abaturage b’akarere ka Rwamagana barashishikarijwe gukomeza kwitabira ibiganiro biteganyijwe muri iki cyumweru cy’icyunamo ndetse bakazitabira n’ibindi bikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside biteganyijwe muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles