Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe- Inama Njyanama yateranye ireba aho imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igeze

$
0
0

m_Untitled

Kuri uyu wa 04/04/2014 mu karere ka Kirehe hateraniye inama isanzwe y’inama njyanama y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2013-2014 aho bareberaga hamwe aho imihigo y’umwaka wa 2013-2014 igeze yeswa.

Umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Kirehe Rwagasana Erneste ubwo yatangizaga iyi nama yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bituma akarere gatera imbere mu bikorwa bitandukanye, muri gahunda y’iyi nama harimo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ishize bityo itarashyizwe mu bikorwa bakaba bashaka uko bayishyira mu bikorwa byihuse.

Mu byagarutsweho cyane, inama njyanama yibukije akarere ka Kirehe ko bagomba kwitegura uburyo bakubaka rondereza zihagije kuko basanze hari hatarashyirwamo ingufu uko bigomba nkuko byari biteganijwe, basanze akarere ka Kirehe kageze kuri 72% mu kubaka rondereza.

Iyi nama njyanama kandi yize no kuri gahunda z’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yamenyesheje inama njyanama ko gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi zizatangirira mu murenge wa Kigina ku rwibutyo rwa Nyakarambi ku wa mbere tariki ya 07/04/2014 zikazakomereza mu mirenge yose igize akarere ka Kirehe.

Uyu muyobozi akaba yanibukije ko hari ibiganiro biteganijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka aho buri murenge uzajya utanga ibiganiro bitandukanye bijyanye n’iki cyumweru cyo kwibuka, akaba yabibukije ko gusoza icyunamo ku rwego rw’akarere ka Kirehe bizabera ku rwibutso rwa Nyarubuye ho mu murenge wa Nyarubuye ku itariki ya 14/04/2014.

Iyi nama Njyanama yarangiye yishimiye ibisobanuro yahawe na bamwe mu bakozi b’akarere ku bijyanye n’aho imihigo igeze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles