Umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi wabereye ku rwibutso rwa KESHO mu kagari ka Mashya ahashyinguwe inzirakarengane 1407 zari zahungiye mu misozi ya Gishwati.
Aha mu kesho hakorewe ubwicanyi bwatangijwe n’abasirikare barindaga perezida Habyarimana ubwo bari bazanye umurambo we muri komini yavukagamo, ndetse binavugwa ko ariho hatangirijwe bwa mbere ku rwego rw’Igihugu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside
Mukandori Beatrice ni umwe mu barokokeye ku musozi wa Kesho. Mu buhamya bwe yavuze ko mbere ya jenoside abanyarwanda bari babanye neza nyuma bakaza gucikamo ibice biturutse ku macakubiri yabibwe n’ubuyobozi bubi.
Nk’uko Mukandori yabivuze, igihe bahigwaga abatutsi bahungiye ku musozi wa Kesho bagerageza kwirwanaho. Ariko kubera ko guverinoma y’abatabazi yari yimukiye mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruri hafi aho; baje kuganzwa n’abasirikari bari bayirinze.
Uwari umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya Jaribu ngo yasabye abakozi be kujya gutsembatsemba abatutsi bari bahungiye hirya no hino mu nzuri zikikikje umusozi wa Kesho.
Mukandori yarase ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside, yishimira ko we na bagenzi be barokotse bamaze kwiyubaka babikesha guverinoma y’Ubumwe bw’abanyarwanda. Yagize ati ”twanze guheranwa n’agahinda duhitamo kwikomeza none tugeze kure dutanga umuganda mu iterambere ry’igihugu cyacu”.
Umuyobozi w’Akarereka ngororero Ruboneza Gédéon ukomoka muri uyu murenge wa Muhanda yashimiye ubwitabire abaturage bagaragaje mu gufata mu mugongo abarokotse. Yashimiye n’uburyo bashyize ingufu hamwe bakiyubakira urwibutso rwa Kesho.
Bwana Ruboneza yarangije ashishikariza abaturagegukomeza kwiyubaka bategura ejo hazaza bita ku ngingo zikurukira:
Gushyira imbere inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye, gukomeza kubaka ubunyarwanda hagamijwe gukumira ivangura iryo ari ryo ryose, guharanira ko jenoside itakongera kubaho ukundi haba mu Rwanda n’ahandi, gukomeza icyerekezo cyiza u Rwanda rufite cy’iterambere, komora no gukira ibikomere duha agaciro umuco wo gusaba no gutanga imbabazi, guharanira ko buri munyrwanda yigira akihesha agaciro mu gihugu cye no mu ruhando mpuzamahanga.