Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : Kwibuka ku nshuro ya 20 bizajyana no gushyingura mu cyubahiro imibiri 39

$
0
0

m_Kwibuka ku nshuro ya 20 bizajyana no gushyingura mu cyubahiro imibiri 39

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, arasaba abayobozi mu mirenge yose igize akarere ka Rutsiro gutegura hakiri kare ibijyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugira ngo gahunda zose ziteganyijwe mu cyumweru cy’icyunamo zizakorwe neza uko bikwiye.

Mu karere ka Rutsiro icyunamo kizatangirizwa mu murenge wa Rusebeya, ahazahurira abaturage b’umurenge wa Rusebeya na Manihira, mu gihe kugisoza ku rwego rw’akarere bizabera ku cyicaro cy’akarere mu murenge wa Gihango, ahasanzwe hari urwibutso rw’akarere rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Gusoza icyunamo mu karere ka Rutsiro bizajyana no gushyingura mu cyubahiro imibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse mu mirenge itandukanye, harimo  imibiri 13 yabonetse mu murenge wa Mushubati, imibiri 21 yabonetse mu murenge wa Gihango n’imibiri itanu yabonetse mu murenge wa Mukura.

Hari indi mibiri yabonetse mu yindi mirenge, ariko yo ngo ikaba izashyingurwa nyuma mu rwibutso rwa Bitenga rumaze gusanwa.

Buri murenge wasabwe gukora inama igamije gutegura icyo gikorwa ku rwego rw’umurenge, iyo nama igatumirwamo abantu batandukanye barimo abahagarariye Ibuka, Avega, abanyamadini n’abayobozi b’ibigo bitandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro yibukije abayobozi mu mirenge ko bagomba kwita ku isuku y’inzibutso ndetse n’umutekano cyane cyane uw’abacitse ku icumu n’uw’ibyabo kuko mu gihe cyo kwibuka hakunze kuboneka abashaka kubahohotera babinyujije mu buryo butandukanye burimo amagambo aseserera, gutera amabuye ku rugo rwe, cyangwa kumutemera itungo.

Ibigo n’inzego zitandukanye harimo ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’abandi baba bateganya kwibuka ku rwego rwabo na bo basabwe gutegura gahunda yo kwibuka abari abakozi cyangwa n’abandi bafite aho bahuriye n’icyo kigo bazize Jenoside no kumenyekanisha igihe uwo muhango uzabera kugira ngo abateganya kuzajya kwifatanya na bo babimenye.

Kwibuka ku nshuro ya 20 bisa n’aho bidasanzwe kuko kuri iyi nshuro byabanjirijwe na gahunda yo kuzengurutsa mu gihugu hose urumuri rw’icyizere rutazima. Ni muri urwo rwego abayobozi n’abaturage mu nzego zitandukanye na bo basabwa kugaragara muri iyo gahunda mu buryo budasanzwe, haba mu kwitabira ibiganiro ndetse no mu gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Nyuma y’ibyo bisobanuro by’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro byavugaga kuri gahunda y’icyunamo, hatanzwe ibitekerezo bitandukanye, aho nk’umurenge wa Mushubati wagaragaje ko ufite ikibazo cy’abana 16 bahakomoka, ariko baba hanze y’umurenge badafite amazu yo kubamo, ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwifuza ko na bo bakubakirwa amazu yo guturamo.

Kuri iki cyifuzo, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline yasobanuye ko nta mazu abo bana bagomba kubakirwa kubera ko umwana warihiwe amashuri na FARG amaze kuba mukuru akaba agomba kwibeshaho no gutangira kubeshaho abandi.

Mu nama iherutse guhuza MINALOC, FARG n’abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere, ngo hasobanuwe ko bitumvikana ukuntu muri iki gihe haboneka umubare munini w’abantu bagomba kubakirwa kurusha uwagaragaye mu myaka ishize. Icyakora ngo hari bamwe bazubakirwa, ariko na bo bimaze kugaragara ko bafite ibibazo byihariye kandi byumvikana(special cases).

Hagarutswe no ku kibazo cy’amazu ari mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ayo mazu akaba amaze igihe kirekire ataruzura kubera ko rwiyemezamirimo yayataye, hifuzwa ko hagomba gukorwa ibishoboka byose, ayo mazu akuzura agahabwa ba nyirayo bakayaturamo.

Akarere ka Rutsiro kasabwe kugirana imikoranire ya hafi n’abanyamadini kugira ngo amasengesho yo ku cyumweru tariki 13/04/2014 atazabangamira umuhango wo gusoza icyunamo.

Insanganyamatsiko yatoranyijwe mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri iyi nshuro ya 20 iragira iti “Kwibuka Twiyubaka.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles