Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko guca burundu ikiyobyabwenge cya kanyanga muri ako karere bidashoboka ngo kuko baturanye na Uganda aho ikorerwa kandi bakajya kuyigurayo biboroheye.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abo baturage bavuga ko kanyanga yose igaragara ku karere ka Burera ituruka muri icyo gihugu izanywe n’abayicuruza bazwi ku izina ry’Abarembetsi.
Ni kenshi abayobozi batandukanye bo mu karere ka Burera bahora bashishikariza abo bayobora guca ukubiri n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Ntihashira amezi abiri batameneye mu ruhame kanyanga iba yafatanywe Abarembetsi bavuye kuyirangura muri Uganda. Abafatanywe kanyanga bashyikirizwa ubutabera maze bagacirirwa urubanza imbere y’imbaga, bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Ikindi ni uko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho amabwiriza ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga abawutuye bazajya babyirengera. Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba abayicuruza nabo bazajya bakurikirnwa ngo banakurwe ku mirimo yabo.
Ibyo byose ubuyobozi bw’akarere ka Burera bubikora mu rwego rwo kwereka abaturage ububi bwa kanyanga babashishikariza kuyicikaho burundu ariko ntihagire igihinduka kigaragara.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera twaganiriye bemeza ko kanyanga idashobora gucika burundu muri ako karere. Batanga urugero bavuga ko bajya muri Uganda byoroshye cyane kandi ariho ikorerwa maze bakaba bayizana mu Rwanda, abashinzwe umutekano batababona bakayinywa cyangwa bakayicuruza.
Ikindi ngo ni uko akarere kabo ari icyambu cya bamwe mu barembetsi baturuka mu tundi turere bityo nabo bagatuma kanyanga ikomeza kugaragara muri ako karere; nk’uko Harerimana Jean Pierre, umwe muri abo baturage, abisobanura.
Agira ati “Guca kanyanga ntabwo byoroshye rwose…usanga ino abayicuruza ari bake ariko ukaba umuhanda wo kwambukiramo kanyanga.”
Bajya kuyinywera muri Uganda
Abandi baturage twaganiriye bemeza ko kanyanga igenda igabanuka muri ako arere bitewe n’imbaraga abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano bashyira mu kuyirwanya.
Gusa ariko ngo iyo bamwe babujijwe kuyinywera cyangwa kuyicururiza mu Rwanda bajya kuyinywera muri Uganda bakagaruka mu Rwanda bayisinze rimwe na rimwe ngo bakaza babatwaye mu ntoki kubera ko baba batabasha kugenda.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko kuva muri ako karere ujya muri Uganda biborohera cyane kuko nta kintu kigaragaraza neza aho umupaka uri bityo bakambuka uko bishakiye nk’abajya mu murenge wundi wo muri ako karere.
Abayinywa ngo bayinywera muri tumwe mu dusantere two muri Uganda harimo ahitwa Mu Kabere, Mu Kajagari ndetse no Ku Cyuma; nk’uko Imanishimwe Carine abisobanura.
Agira ati “Abantu bakunze kuyinywa ni abantu baba bagiye gushaka inshuro mu Bugande…ubwo baba bananiwe bakakiyahuza (kanyanga), naho urebye abatuye ino ahangaha barayamaganye…”
Abanyaburera bavuga ko icyatuma kanyanga icika burundu mu karere ka Burera ari uko inganda ziyikora zo muri Uganda ziri hafi y’umupaka n’u Rwanda zakwimurwa. Ikindi kandi ngo abayobozi bagakomeza kwigisha abaturage ububi bwayo badacika intege.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera mu gukomeza kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga bagirana ibiganiro n’abayobozi b’uturere two muri Uganda duhana imbibi n’akarere ka Burera.
Abayobozi b’akarere ka Burera bakunze gusaba abo bo muri Uganda ko inganda za kanyanga ziri ku mupaka bazisenya cyangwa bakazimura.
Ariko ntacyo bigeraho. Abayobozi bo muri Uganda bavuga ko bitashoboka kuko nta mugande ujya uzana kanyanga mu Rwanda ngo ahubwo ni abanyarwanda bajya kuyizanayo. Ngo Abanyarwanda bazabe aribo bareka kujya kuyigura.
Ikindi ni uko abayobozi bo mu karere ka Burera bahora basaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo bareba niba mu midugudu yabo nta muntu waba ucuruza cyangwa ufite kanyanga uhari bityo bakabibwira ubuyobozi agakanirwa urumukwiye.
Ubu buyobozi busaba abaturage guca ukubibiri na Kanyanga kuko ari yo iza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere. Abayinywa ngo bakora ibikorwa by’urugomo birimo kurwana, gukubita no gukomeretsa ndetse rimwe na rimwe bakanica.