Abakozi b’Akarere ka Gatsibo bibukijwe indangagaciro zikwiye kuranga intore ku murimo, kuko ngo mu gihe izo ndangagaciro zikurikijwe neza nta kabuza igihugu kigera ku iterambere rirambye kandi ryihuse.
Izi ndangagaciro abakozi b’Akarere ka Gatsibo bazibukijwe kuri uyu wa gatatu tariki 2 Mata 2014, ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza itorero ry’igihugu ku rwego rw’imirimo mu nzego zose z’umurimo muri aka karere.
Minisitiri w’ubutabera Busingye Jhonson wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yabwiye abari aho ko, mu mirimo bashinzwe ya buri munsi bakwiye kumva ko ari abagaragu b’abo bashinzwe kugezaho serivisi, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza za ndangagaciro z’imirimo.
Umutahira w’intore ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo Umpfuyisoni Bernadette, avuga ko mu itorero hazabaho inyigisho zitandukanye zigamije kwigisha amasomo arebana n’indangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe.
Yagize ati:” Inyigisho zizigirwa mu itorero ry’igihugu zigomba kuba ifumbire y’ubwonko kugira ngo buri wese abashe gushyira mu bikorwa inshignano ze uko bikwiye bityo tubashe kwihutisha iterambere ry’igihugu”.
Umutoza mukuru w’intore mu Karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’aka karere Ruboneza Ambroise, avuga ko igikorwa cyo gushyiraho itorero ry’igihugu ku rwego rw’imirimo mu karere ka Gatsibo kigamije ahanini kureba niba inzego zose z’umurimo zikora ibyo zatojwe, no kureba niba indangagaciro Abanyarwanda batojwe zirimo gutanga umusaruro uko bikwiye.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze twaganiriye, barimo Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’utugali, badutangarije ko nyuma yo gutangiza itorero ku rwego rw’imirimo muri aka karere mu nzego bayobora, ngo bagiye kongera ingufu muri serivisi baha abo bashinzwe kuyobora barushaho kunoza imitangire ya serivisi.
Urujeni Consolee ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, yagize ati:” gukoresha indangagaciro z’intore ni umuyoboro udufasha kunoza ibyo dukora tubifashijwemo n’umuco tuvana mu girore”.
Mu ndangagaciro zatangajwe ko zifuzwa ko arizo zakwimakazwa cyane mu rwego rw’imirimo harimo; gukunda igihugu, gukunda umurimo no kuwitangira, kugira ishyaka ku murimo ukora, umurimo unoze no kubahiriza igihe, gukorana ibakwe no kudakorera ku ijisho, kwakirana urugwiro abakeneye serivisi, gutanga serivisi mu buringanire nta kuvangura ndetse no kuvugisha ukuri.