Abanyamuryango wa PSD mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu gihe u Rwanda n’isi yose bitegura kongera kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Ubwo bari mu mahugurwa yabereye mu karere ka Nyamasheke kuwa 22/03/2014, abayoboke ba PSD muri aka karere basabwe kwiyumva nk’Abanyarwanda, bakumva ko basangiye isano kandi kose bafite igihugu kimwe bagomba kubaka, bakirinda icyakongera kubacamo ibice no kongera kugisenya.
Depite Niyonsenga Theodomir, umunyamabanga wungirije ushinzwe urubyiruko muri PSD yabwiye aba bayoboke ko bakwiye gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kandi bagacengeza ubutumwa buyishyigikira ku bandi baturage mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda.
Yagize ati “Muri iki gihe buri muyoboke wa PSD akwiye gushyigikira byimazeyo iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ bityo Abanyarwanda muri rusange bakongera kwibuka ko bahuje Ubunyarwanda, amateka mabi akibagirana Abanyarwanda bagaharanira kubaka igihugu kimwe giteye imbere.”
Hakizimana Bernabe, umwe mu bayoboke ba PSD yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyigira iyabo bagafatanya mu gushyira imbere inyungu z’igihugu aho gushyira imbere ibitanya abantu.
Yagize ati “Iyi gahunda izafasha kubaka igihugu cyacu hamwe dushyize imbere inyungu z’igihugu imbere kurusha izacu bwite bizatuma u Rwanda rutazasubira muri Jenoside rwashowemo na politiki mbi yasenyaga igihugu icamo ibice Abanyarwanda.”
PSD iri gutanga ubu butumwa mu bayoboke bayo hirya no hino mu gihugu ikaba ikangurira Abanyarwanda kunga ubumwe bakiteza imbere bazirikana ko basangiye gupfa no gukira.