Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke, yabereye ku cyicaro cy’ako karere, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2014, abayobozi n’inzego z’umutekano bagaragaje ko mu kwezi gushize hagaragaye ibyaha 28 bikaba byaragabanutseho ibyaha 2 ugereranyije n’ukwezi kwabanjirije uku kwa werurwe.
Mu byaha byagaragjwe ko byiganje muri aka karere harimo gukubita no gukomeretsa bituruka ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu no guhohotera abana.
Nk’uko umuyobozi w’akarere , Habyarimana Jean Baptiste yabigaragaje, ngo gukubita no gukomeretsa ni ibyaha bigaragara by’umwihariko mu murenge wa Kanjongo bitwe n’uko uturanye n’igihugu cy’abaturanyi cya repuburika iharanira demukarasi Kongo aho abinjiza urumogi barukura ndetse hakaba urubyiruko rwinshi ruturuka ahantu henshi hatandukanye rukora mu bashinwa bakora umuhanda, kandi bakaba babahemba neza. Urwo rubyiruko iyo rukitse akazi rwirara mu businzi maze rugakora ibyaha.
Umuyobozi w’akarere avuga ko bahaye inshingano abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera gukorana cyane n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagashaka uko bakumira ibyo byaha bikiboneka mu karere.
Yagize ati “twabasabye ko bakorana bakagera ku bayobozi b’imidugudu bagakora uko bashoboye bagakaza amarondo ku buryo babasha gukumira ibyo byaha. Twemeje kandi ko tuzajya duhana bikwiye abantu bose bagira uruhare mu gutera uwo mutekano muke mu mirenge yabo.”
Uyu muyobozi yavuze ko bahaye inshingano inzego zose bireba kurushaho gukangurira ababyeyi kwibuka inshingano zabo mu guha abana babo uburere, bakabakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no kubaha indero nziza.
Inama y’umutekano yanzuye ko umutekano wifashe neza muri rusange mu karere ka Nyamasheke ariko kandi bifuza ko ibyaha byagabanuka bikaba byagera kuri zero mu kwezi gutaha.
Basabye ko imipaka ihuza u Rwanda na Kongo yakomeza gucungwa neza abinjiza ibyobyabwenge bagafatwa ndetse bagahanwa bibereye abandi urugero mu rwego rwo gukumira ibyaha, dore ko ibyinshi bituruka mu kunywa ibiyobyabwenge n’ubusinzi.