Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Ruhango: kutubakira abatishoboye biri mu byatumye aka karere katesa neza imihigo kari kiyemeje

$
0
0

kutubakira abatishoboye biri mu byatumye aka karere katesa neza imihigo kari kiyemeje

Kbakiraboye byatumye aka karere kataza mu myanya 5 ya mbere kashakaga

Kubakira abatishoboye, kugeza amashanyarazi mu baturage, kubaka imihanda n’isoko rya Kijyambere, ibi ni imwe mu mihigo akarere ka Ruhango, kari kiyemeje kuzesa mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012.

Ibi ariko byose akarere ntikabigezeho nk’uko kari kabyiyemeje, bityo mu isuzuma ry’imihigo ryakorewe aka karere, bituma kaza kumwanya katashakaga; nk’uko bitangazwa na Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango.

Mbabazi avuga ko impamvu yatumye badindira mu kubakira abatishoboye, ngo byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu kwezi kwa Gicurasi 2012, kuko ngo yaguye ari nyinshi bituma ibyo biyemeje bindindira.

Kubijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage ndetse no kubaka imihanda, ngo byatewe n’uko abafatanya bikorwa batinze gutanga inkunga zabo, bityo hagakorwa isuzumwa ry’imihigo ntacyiragerwaho.

kutubakira abatishoboye biri mu byatumye aka karere katesa neza imihigo kari kiyemeje 2

Imihanda y’aka karere yagaragweho kudindira

Naho isoko ryo byatewe n’uko, ikigo cy’igihugu cya RDCF gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu turere, cyatinze gutanga amafaranga yaryo yari yagenewe kubaka iri soko rya Kijyambere.

Gusa umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier, avuga ko batigeza bacika intege, kuko ngo biteguye gukorana imbaraga zishoboka kugirango noneho bazaze mu turere 5 twa mbere.

Yagize ati “ubu twashyizeho isuzuma rihoraho muri buri murenge, kuburyo umunsi ku wundi tuzajya tumenya uko bihagaze, ndetse tuzanashyiraho amatsinda azajya anadufasha gukurikirana ibikorwa tuba twiyemeje”

Indi ngamba aka karere kafashe izagafasha mu kwesa imihigo kiyemeje uyu mwaka 2012-2013, ni ukwegera abafatanyabikorwa bako, bagakorana neza.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles