Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Njyanama y’akarere ka Kirehe yize ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2012-2013

$
0
0

NyaruguruDist

Kuri uyu wa 21/09/2012 inama njyanama y’akarere ka Kirehe yateranye, ikaba  yararebeye hamwe ingengabihe y’imihigo umwaka wa 2012,2013 n’uburyo izashyirwa mu bikorwa

Perezida wa njyanama y’akarere ka kirehe Rwagasana Erneste akaba avuga ko ibi biri mu bizatuma aka karere kabasha kugera ku mihigo kahize akomeza avuga ko barebaga uburyo za komisiyo za njyanama zikora mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere ya njyanama.

Uyu muyobozi wa njyanama y’akarere ka Kirehe akaba akomeza avuga uburyo aka karere ka Kirehe bagiye guhashya indwara zituruka ku mirire mibi zishobora kuhaboneka dore ko aka karere kari mu turere tweza , kakaba kadakunze kugaragaramo ikibazo cy’inzara,uyu muyobozi wa njyanama y’akarere akaba avuga ko kuba aka karere gakunze kweza hatakagombye kugaragara indwara zituruka ku mirire mibi.

Mu nama njyanama y’akarere ka Kirehe abajyanama bafashe n’umwanzuro w’uko bazajya batumira inama njyanama babanje kumenyesha abaturage igihe,izabera kugira ngo nabo abashoboye bajye baza gukurikirana ibikorwa bya njyanama bityo bakaba bakwibuka no gutuma abajyanama bahagarariye imirenge ibibazo bafite mu buryo bworoshye.

   

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles