Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RWANDA | GISAGARA: HASHYIZWEHO GAHUNDA NSHYA YO KURWANYA IBIYOBYABWENGE

$
0
0

Kugirango habashe kurwanywa ibiyobyabwenge mu baturage no mu rubyiruko ku buryo bwihariye, akarere ka Gisagara kamaze kwishyiriraho gahunda yiswe IJISHO RY’UMUTURANYI izajya ikoreshwa hatangwa amakuru kuri iki kibazo hagati y’abayobozi, inzego z’umutekano n’abaturage, kugirango kibashe kurandurwa burundu.

HASHYIZWEHO GAHUNDA NSHYA YO KURWANYA IBIYOBYABWENGE

Inzego zitandukanye zirimo iz’uburezi ndetse n’izishinzwe umutekano zivuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri mu bikomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko urw’akarere ka Gisagara, ariyo mpamvu buri muntu wese akwiye guhagurukira kubirwanya, hatangwa amakuru ku ba binywa, ababicuruza ndetse n’ababihinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara bwana Léandre KAREKEZI arasaba inzego zose z’ubuyobozi n’uburezi  kugira iki igikorwa icyabo bakareba aho ibiyobyabwenge bituruka kandi ntibatinye kubitangaho amakuru kuko ikigamijwe cyane ari ukubigisha no kubakosora atari uguhana nk’uko bamwe babitekereza ugasanga bimanye amakuru y’ibibi biri gukorwa. Bwana Léandre KAREKEZI yagize ati

”Ibiyobyabwenge ni ikibazo kibangamiye umuryango nyarwanda kandi bikorerwa mu ngo iwacu no mu baturanyi bacu. Tube intwari dufatanye kubirwanya tubitangaho amakuru  ku gihe, kugira ngo duhe uburere bwiza urubyiruko rubinywa tubikumire hakiri kare kuko igiti kigororwa kikiri gito.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt NDAYAMBAJE avuga ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri Gisagara ari ibyiganjemo inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya nyirantare, mukubite umwice n’urumogi.

Yavuze ko inzego z’ibanze zikwiye kubigiramo uruhare rukomeye mu kubirwanya kuko byose bikorerwa hasi mu baturage kandi ugasanga bagenzi babo baba babizi ariko bakanga kubivuga ngo  batiteranya cyangwa ugasanga abayobozi bo mu nzego z’ibanze barya ruswa bityo ibintu bigakomeza guhishirwa bikanavamo ibindi bibi, kuko ngo iyo abaturage bamaze gusinda nibwobarwana bagakomeretsanya, hakabaho gufata ku ngufu n’ihohoterwa ry’uburyo bwinshi. Avuga ko umunyarwanda wese ukunda igihugu cye akwiye kugira uruhare mu kurwanya iki kibazo.

Madamu MUKAGAHIMA  Speciose intumwa ya Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga asobanura ko hari igitabo kigizwe n’ibice bitatu kizifashishwa mu gukangurira abaturage kureba bakamenya ibiyobyabwenge kandi bakabitangaho amakuru ku gihe.

Arasaba kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri kuba maso kuko bimaze kugera no mu bana bato, hamwe na hamwe ngo bageze ku rwego rwo kubyitera mu mitsi.  Asaba kandi nanone abayobozi b’amadini n’amatorero kubigiramo uruhare runini bagahindura imbaga nyamwinshi y’abanywa ibiyobyabwenge kuko ubushakashatsi bwerekana ko ari imwe mu nzira ya bugufi kandi yizewe yafasha mu kubirandura.

Madamu MUKAGAHIMA aragira ati “Dufatanye twese, ariko kandi izi nzego zitandukanye zirimo uburezi, amatorero n’amadini zibasha kugera kubantu benshi ni zishyiremo imbaraga turandure burundu ibiyobyabwenge”

Muri aka karere kandi hamaze no gushyirwaho komite izafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge  no kumenyekanisha gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu baturage.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles