Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro : Mu kwezi kwa kabiri ibyaha byaragabanutse

$
0
0

m_u kwezi kwa kabiri ibyaha byaragabanutse

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro, Superintendent Gerard Habiyambere, yagaragaje ishusho y’umutekano uko uhagaze mu karere ka Rutsiro muri uku kwezi kwa kabiri, muri rusange ibyaha ngo bikaba byaragabanutse ugereranyije n’ibyagaragaye mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2014.

 m_Mu kwezi kwa kabiri ibyaha byaragabanutse1

Ibyaha umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro yagaragaje ni ibyo polisi iba yarabonye, ikabigenza, ikabishyikiriza inkiko kugira ngo ababikoze bakurikiranwe, abo bihama bahanwe.

Mu kwezi kwa mbere habonetse ibyaha 27, mu gihe muri uku kwezi kwa kabiri bigaragara ko ibyaha byagabanutse bikagera kuri 22 mu karere kose.

Supt. Habiyambere ati “ibyaha bitanu byavuyeho ni ibyo kwishimirwa.”

Ukwezi kwa kabiri polisi igaragazamo ibyaha byakozwe guhera tariki 23/01 kugeza tariki 23/02/2014.

Uko imirenge igenda irushanwa gukora ibyaha :

Mu murenge wa Gihango hagaragaye ibyaha bitatu ari byo ubujura buciye icyuho, aho mu kagari ka Congo Nil mu mudugudu wa Nduba abajura bibye moto. Mu kagari ka Bugina na ho hagaragaye ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Hari uwo bafatanye udupfunyika turindwi tw’urumogi, akaba afunze.

Mu kagari ka Mataba muri uwo murenge wa Gihango na ho hagaragaye umuntu wafashe umuhoro yirukankana abari bamuhamagaye ngo ajye gusobanura ibintu avugwaho ko yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Na we yarafashwe arafungwa.

Mu murenge wa Mushubati hagaragaye ibyaha bitandatu. Gukubita no gukomeretsa byagaragaye mu kagari ka Bumba na Gitwa inshuro ebyiri. Muri uwo murenge hagaragaye n’icyaha cy’urukozasoni no gutukana mu ruhame, aho umusore yashatse gusambanya umukecuru ku ngufu ku manywa y’ihangu.

Hari ubujura buciye icyuho bwagaragaye muri Gitwa, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge na byo bigaragara mu kagari ka Bumba, polisi ikaba yarahafatiye udupfunyika 711 tw’urumogi.

Supt. Habiyambere asanga ibiyobyabwenge muri Rutsiro bigenda byiyongera, dore ko hari n’ahandi mu murenge wa Kivumu bigeze gufata udupfunyika 1825 tw’urumogi twapimaga ibiro 25, agasanga hagomba gufatwa ingamba ku buryo ubucuruzi bw’urumogi muri aka karere bwacika.

Mu murenge wa Manihira mu kagari ka Muyira habayeho icyaha cyo gusambanya umwana. Muri uwo murenge hari n’uwafatanywe ibiro bibiri by’amabuye y’agaciro yacukuraga mu buryo butemewe, na we arafatwa arafungwa.

Mu murenge wa Rusebeya mu kagari ka Remera hagaragaye ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro inshuro ebyiri. Muri ako kagari ka Remera hagaragaye n’abantu baremye umutwe w’abagizi ba nabi biyita “Nyatura” bajya gutera abarinze ibirombe bitwaje inkoni n’amahiri, bashaka kubicukuramo amabuye ku ngufu. Na bo barafashwe bakorerwa dosiye.

Mu murenge wa Musasa na ho hagaragaye icyaha cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, hakaba harafatiwe abasore babiri umwe afite udupfunyika 181, undi afatanywa udupfunyika 66 tw’urumogi.

Mu murenge wa Kivumu na ho hagaragaye icyaha kimwe cyo kunywa ibiyobyabwenge, hakaba hari uwafatanywe udupfunyika tune.

Mu murenge wa Mushonyi hagaragaye gukubita no gukomeretsa, kwica amatungo no kuyakomeretsa, aha akaba ari umuntu wagiye kuragira inka mu isambu y’undi. Abarinze iyo sambu bateranye amagambo n’uwari uragiye iyo nka, isubiyemo bwa kabiri barayifata barayikubita bayitera n’amabuye, igenda yanegekaye igeze aho iba irapfa. Ababikoze barafashwe barafungwa, ariko nyuma barekurwa mu buryo umuyobozi wa polisi mu karere na we avuga ko atabashije gusobanukirwa, ariko agomba gukurikirana akamenya uko byagenze.

Mu murenge wa Kigeyo habonetse ubujura bwitwaje intwaro. Icyo gihe abantu bari mu Kivu barimo kuroba, haza abandi bitwaje imipanga, barabafata barabakubita, umwe bamutema n’akaboko, ariko na bo baje gufatwa barafungwa.

Mu murenge wa Ruhango habaye ubujura buciye icyuho, aho umugabo yagiye mu rugo asanze ba nyiri urugo badahari yiba Radiyo arayirukankana, ariko abantu bamwirukaho arafatwa arafungwa. Muri Ruhango habaye n’icyaha cyo kwica amatungo no kuyakomeretsa, aho umworozi w’inka atahembye umushumba we ibihumbi bitanu bituma yica imwe muri izo nka yaragiraga.

Mu murenge wa Nyabirasi hagaragaye icyaha kimwe cyo gukubita no gukomeretsa, aho umugabo witwa Ismael yagiye gusura inshuti ye y’umukobwa yitwa Nirere, agezeyo araharara noneho bigeze saa saba za mugicuku, nyina w’uwo mukobwa na basaza be baraza bahondagura uwo musore benda kumwica.

Hari ibindi byahungabanyije umutekano mu karere

Mu karere ka Rutsiro hagaragaye ibindi byagiye bibaho bigafatwa nk’ibyahungabanyije umutekano. Inka  enye zakubiswe n’inkuba zirapfa mu bihe no mu bice bitandukanye. Tariki 04/02/2014 mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira, abaturage bateye amabuye abasirikari.

Mu murenge wa Murunda mu kagari ka Kirwa, inkuba yakubise umugore w’imyaka 27 ajyanwa kwa muganga, nyuma aza kuzanzamuka, muu gihe mu murenge wa Manihira mu kagari ka Muyira inkuba yakubise uwitwa Kanyanzira Anastase w’imyaka 62 we agahita apfa.

Tariki 07/02/2014 mu murenge wa Gihango mu kagari ka Congo Nil hibwe moto yari iy’umushinga wa Caritas. Tariki 21/02/2014 ku biro by’akarere ka Rutsiro na ho hibwe moto ku manywa y’ihangu. Iyo moto yibwe nyirayo yari asize ayirindishije Local Defense wari uhari, ajya muri siporo agarutse asanga bayitwaye.

Umuyobozi wa polisi mu karere yavuze ko moto zimaze iminsi zibwa ku karere mu buryo budasobanutse zituma umuntu yakeka ko harimo abantu babyihishe inyuma, dore ko hamaze kwibwa izigera kuri eshanu, zimwe zikabura burundu izindi zikaboneka.

Tariki 19/02/2014 mu murenge wa Murunda mu kagari ka Mburamazi hibwe inka eshatu zari mu kiraro cy’uwitwa Mukantagara Olive.

Mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Gihira, umugabo witwa Bizimana Jean w’imyaka 34 yasanzwe mu nzu yapfuye iruhande rwe harambitse uducupa turindwi tw’inzoga ya African Gin turimo ubusa, ashobora kuba yariyahuje nyuma yo gutongana n’umugore.

Hari ingamba umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro avuga ko ziramutse zikurikijwe byagira icyo bitanga mu rwego rwo kuburizamo ibyaha bitaraba. Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kugena umunsi w’inama y’umutekano, hakavugwa ku mutekano gusa, atari ukubivanga n’ibya SACCO, Mituweli, inyubako z’amashuri, n’ibindi. Muri izo nama z’umutekano, abaturage ngo batangiramo amakurumenshi baba bazi yafasha mu gukumira ibyaha bitaraba.

Abakora amarondo mu midugudu na bon go bagomba kugabanywamo ibice, buri tsinda rikagira amazu rishinzwe gucungira umutekano, rikaba ryanabazwa n’icyahabaye muri iryo joro ryarayemo irondo, noneho mu gitondo bagakora raporo y’ibyabaye n’amakuru babonye y’ibishobora kuba, bakabiha abaza kubasimbura kugira ngo bahere ahongaho na bo bakomerezeho gucunga umutekano.

Ikindi ngo ni ugukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, hakabaho ubufatanye bwa hafi hagati y’inzego z‘umutekano n’abaturage mugutahura ibyaha byabaye n’ibishobora kuba.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles