Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

U Rwanda rutanga ubunyarwanda, amoko agatanga ibikomere

$
0
0

m_U Rwanda rutanga ubunyarwanda, amoko agatanga ibikomere

Ubwo yaganiriraga abanyehuye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Hon. Edouard Bamporiki  yababwiye ko u Rwanda rutanga ubunyarwanda naho amoko agatanga ibikomere. Hari ku itariki ya 26/2/2014, muri Ndi Umunyarwanda mpuzamatorero na mpuzamadini yabereye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Hon. Bamporiki yasobanuye ko kubakira ku moko byatangiye mu Rwanda mu mwaka w’1959 ari byo byaturutseho ibibazo by’amacakubiri byagushije u Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, none ubu Abanyarwanda bakaba bafite ibikomere mu mitima yabo.

Uku kubakira ku moko kwanatumye u Rwanda rudatera imbere. Hon. Bamporiki ati “kuva mu mwaka w’1959 kugera 1994 twagize ubuyobozi burwana intambara ariko burwana muri sisiteme (système) ya gihutu. Murebe ibyo twagezeho : twarishakishije gutera imbere biratunanira, turagerageza nyine tugira duke tugeraho, ariko bisozwa no kumena amaraso y’Abanyarwanda.”

Na none ati “Kuva mu 1994 abantu bishakamo ubwiyunge butoroshye kugera uyu munsi, umuntu wese yabona ko mu gihe noneho Abanyarwanda bahisemo kurwana Kinyarwanda, batarwana gihutu, gitwa cyangwa gitutsi, hari ibimenyetso bigaragara byemeza ko kurwana kinyarwanda bifite umumaro munini kuruta kurwana gihutu.”

Ngo n’iyo inkotanyi zitaza guhitamo kurwana kinyarwanda ahubwo zikarwana gitutsi, na n’ubu u Rwanda ruba rukiri mu ntambara.

Hon. Bamporiki rero  yagiriye inama abanyehuye guharanira ko abana babo bazakurira mu Rwanda rumeze neza, ruzira amacakubiri. Nuko abana babo ntibazajye baterwa isoni no kuvuga ababyeyi babo  nk’abana bakomoka ku bakoze jenoside bagira isoni zo kuvuga inkomoko yabo.

Mu gusoza ati  “Umenye ko nukora nabi uzatera abana bawe kwibaza impamvu bavutse kuri wowe kandi nyuma yawe.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles