Nyuma y’inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’ ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JAF) kuri uyu wa 19/09/2012, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko mu byumweru bibiri biri imbere buzasinyana imihogo n’abafatanyabikorwa aho bazagaragaza ibikorwa byabo mu rwego rwo kunganira imihigo y’akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, avuga ko gusinyana imihigo n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere bizihutisha iterambere ry’ako karere kandi bikagahesha umwanya mwiza mu kwesa imihigo. Mayor Sabiti akomeza avuga ko bumvikanye ko bagenda bakayinoza noneho mu byumweru bibiri bari imbere bakazaza kuyisinyana n’ubuyobozi bw’akarere.
Nyuma yo gusinyana imihigo ngo hazajyaho itsinda zijya rigeunzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo buri kwezi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare akaba avuga ko iryo tsinda rizaba rigizwe na bamwe mu bakozi b’Akarere ndetse na bamwe mubagize JAF y’akarere. Akomeza avuga ko bizafasha kwihutisha imikorere ku buryo mu kwezi kwa gatandatu ibyo biyemeje byose bizaba byarangiye. Ibi ngo bikaba byabafasha mu ruhando rwe kwesa imihigo ku rwego rw’igihugu dore ko isuzumwa ryayo ku busanzwe riba mu kwa gatandatu.
Tumukunde Chantal, uhagarariye Digital Opportunity Trust, avuga ko mu kunoza imikorere abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyagatare bagomba gushyira ingufu mu kwegera abaturage baha serivisi. Yagize ati “Ni ukugerageza gukorana n’akarere mu nzego zacu zose dukoreramo tugera mu baturage tukabereka ibyo dukora kuko ari byakwihutisha iterambere ry’akarere.”
Iyakeremye Aimée, Umuyobozi wa JAF y’Akarere ka Nyagatare, we asaba abaturage kugaragaza ibikorwa bakora kugira ngo na byo bigaragare mu bikorerwa mu karere. Ati “Hari ibikorwa byinshi biba bikorwa ariko ntitubimenye kugira ngo bishyirwe hamwe n’ibindi byinjinzwe mu mihigo y’akarere kandi kuri ubu imihigu ireba ibikorwa by’abantu bose.” Iyakaremye akaba avuga ko biramutse bikozwe byafasha akarere kuba aka mbere mu kwesa imihigo.
Uyu muyobozi wa JAF y’Akarere ka Nyagatare akaba avuga ko mbere yo gusinyana imihigo n’akarere barimo gutegura urutonde rw’abafatanyabikorwa bakuramo abarangije ibikorwa byabo ndtse baninjizamo abazanye ibikorwa bishya. Ku urwo rutonde bakaba banagaragaza ibikorwa bya buri mufatanyabikorwa ku buryo bizafasha mu gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa ndetse bikazajya binafasha akarere aho kageze mu mihigo.