Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma aravuga ko umuyobozi wese uzagaragaraho ko ashyira umuturage ku nkeke cyangwa agahatira abaturage ku ngufu gushyigikira umusanzu ikigega” Agaciro Development Fund” azabiryozwa.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Ngoma yabivuze ubwo yari mu murenge wa Rukumberi ahakusanijwe miliyoni 14 zo gushyira mu kigega AgDF kuri uyu wa18/09/2012.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yasobanuye ko umuturage agomba gusobanurirwa ibyi iki kigega maze agatanga amafarangaye kubushake nta gahato.
Yagize ati”Bigomba gukorwa mu ituze mubikunze ndatekereza ko bidakwiye gukurikirwa n’amakuru mabi bavuga ko mwayabatse ku ngufu. Bayobozi muri hano mugomba kuvugisha umuturage ukamutwara neza kugeza ubwo yumvishije nizo nshingano zawe.”
Uretse kubabuza guhatira ku ngufu abaturage gutanga amafaranga mu kigega AgDF bagamije kuvugwa neza ko batanze menshi,umuyobozi w’akarere yihanangirije bidasubirwamo ko umuyobozi yaba uwo mu mudugudu cyangwa uwo mu murenge uzakinisha kunyereza aya mafaranga azabihanirwa bikomeye.
Yabisobanuye atya”Umuyobozi uzagaragaraho ko yahawe amafaranga ya AgDF ngo ayajyane kuri banki, akagaragaraho ko yayakemuje ibibazo bye ,nyabuneka hari ibintu birinzwe,hari ibintu bitagatifu bidakinishwa muzirinde, muzashake ibindi mukinisha bitari aya mafaranga y’ abaturage.”
Uku kwibutsa abayobozi ko umusanzu mu kigega AgDF utangwa ku bushake nta gahato bibaye mugihe hari ahagiye hagaragara ko abakoresha b’abakozi hari aho babihatiye abakozi ndetse bahabwa amabwiriza ko bitanga umushahara w’ukwezi nyamara atariko bose babishakaga.
Hamwe muhagaragaye ndetse na ministiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa agasaba ko byashyirwamo ubushishozi bakaba baretse gukatwa umushahara ni mubarimu.
Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi iherutse gutangaza ko ukwezi kwa cyenda kuzarangira mu kigega AgDF kigezemo miliyari 20 y’ u Rwanda kuko ubu izimaze gukusanywa zigera kuri miliyari 18.