Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Ibanga ry’iterambere mu Rwanda ni ukugendera ku kwicyemurira ibibazo biciye mu muco

$
0
0

Ibanga ry’iterambere

Mu gihe byinshi mu bihugu byibaza impamvu u Rwanda rurushaho kuvugwa mu kwiyubaka no kwihuta mu iterambere, New York times ivuga ko impamvu u Rwanda rukomeje kwitwara neza byarwo biterwa no gusubiza ibibazo byarwo rushingiye ku ndanga gaciro z’umuco nyarwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko u Rwanda rwashoboye kwirangiriza ikibazo cy’imanza z’abakoze jenoside rukoresheje Gacaca mu gihe iyo bijya mu nkiko abayikoze bari kuzasaza batararangira gucibwa Imanza ariko iki kibazo kikaba cyararangiye gitwaye igihe gito.

Mu Rwanda uyu mwaka wa 2012 ubukungu bwiyongereyeho 8%, kikaba ikintu cyiza mu kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu kiri munzira y’iterambere, ndetse no kongera ibicuruzwa hanze byazamutse ho 30%, ibi byose bikaba biterwa no guca ruswa muri serivise, kuko u Rwanda ruza k’umwanya wa gatatu muri Afurika inyuma  y’Afurika y’epfo na Mauritius.

Leta y’u Rwanda ikaba yarageze kuri izi nstinzi igendeye ku itegeko nshinga rikozwe neza mu miyoborere aho ritemerera ishyaka riri ku butegetsi kurenza 50% ahubwo rigasaranganya n’ayandi, ikindi iki kinyamakuru kivuga ni uko abanyarwanda bamaze kurenga kugendera mu moko ahubwo bashingira k’ubushobozi.

U Rwanda rukaba rwarashoboye kwesa umuhigo mu guha ijambo abagore cyane cyane mu nteko ishinga amategeko, aho abagore bagira 56%, naho mu kongera ubukungu u Rwanda rukaba rufite umwanya mwiza mu korohereza ishoramari nkuko byagaragajwe na Banki y’isi.

Nkuko byemeza na Gallup, 95% by’abanyarwanda bishimira ubuyobozi bwabo, naho 77% by’abanyarwanda banyurwa n’uburenganzira bafite haba mu kugaragaza ibitekerezo, mu mikorere n’imibereho nubwo mu gihe gishize byagaragaje ko hari abarunenze mu kuniga itangazamakuru n’ubwisanzure kubatavuga rumwe na leta.

Abanyarwanda bishimira ko igihugu cyabo kiri mubihugu bifite umutekano mu karere, kandi kikaba kitakibarizwamo ibibazo by’amako nkuko bigaragara mu bihugu bituranye, abanyarwanda bakaba bizera igisirikare cyabo kubera ibikorwa bagiramo uruhare mu iterambere kugera kuri 98% naho abizera ubutabera bakagera kuri 84%, mu gihe abishimira imyanzuro y’amatora bagera kuri 86%.

Ubu abanyarwanda bashishikajwe no gukora kandi bakorera hanze y’akarere kugira ngo bagire icyo binjiza mu gihugu aho guhora bahahira hanze bazana mu gihugu ahubwo bashishikajwe no kwinjiza umusaruro bakorera hamwe no kwinjiza amadovizi, bikaba bibarurwa ko ababa mu mahanga binjiza mu gihugu akayabo ka miliyari y’amadolari buri mwaka.

Iki kinyamakuru kikavuga ko ibyo u Rwanda rukora Atari igitugu ahubwo ari ukwishakamo igisubizo cy’ibibazo, hagamijwe kwigirira icyizere no kwiyubaka bivuye mu bene gihugu nubwo hari abatabyakira neza.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles