Nyuma yo kwisanira ibiro by’Akagali ka Busoro mu Murenge wa Ruli, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali, Mukagatare Mariya, atangaza ko abaturage bafite ubushake bwo gukomeza kwikemurira ibibazo biri mu kagali kabo.
Mukagatare Mariya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Busoro avuga ko abaturage banafite gahunda yo kwiyubakira inzu y’uburuhukiro ku irimbi kuko abaturage bagira ikibazo cyo kubona aho bashyira umurambo ngo uruhuke mbere wo gushyingura.
Yongeraho ko abaturage batuye ako kagali bashaka kwigurira televisiyo rusange yo kubafasha kumenya amakuru yo hirya no hino no kwigira ku bandi bakiteza imbere.
Habumugisha Aoron, umuturage wo mu Kagali ka Busoro ashimangira ko baziyubakira iyo nzu y’uburuhukiro ndetse bakanigurira televisiyo rusange. Ngo ibyo bazabigeraho nta kabuza kuko bageze kuri byinshi birenze ibyo.
Abatuye umudugudu wa Congoli muri ako kagali biyubakiye ibiro by’umudugudu kandi banihangira umuhanda ungana n’ibirometero birenga bibiri. Abo baturage bashyize imbaraga zabo hamwe bakurura amazi meza maze bashyiraho amavomero atanu muri uwo mudugudu wabo.
Ubwo hatahwaga ibiro by’akagali biyujurije, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kimwe n’abandi bayobozi banyuranye bashimye ubwitange n’ubushake bw’ abaturage bo muri ako kagali mu kwishakira ibisubizo by’ ibibazo bafite.