Image may be NSFW.
Clik here to view.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/09/2012, Senateri Umulisa Henriette, yasuye abaturage b’umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bagirana ibiganiro byibanze kukurebera hamwe aho bageze biyubaka mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, maze abasaba gushyira imbere ibiganiro biganisha ku bumwe n’ubwiyunge mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Senateri Umulisa yasabye abaturage bitabiriye ibiganiro kutumva ko ubumwe n’ubwiyunge bukwiye kuvugwaho mu gihe cy’icyunamo gusa, ahubwo ababwira ko bakwiye kubigarukaho mu buryo buhoraho, avuga ko ari ubuzima bwa buri munsi abanyarwanda bakwiye guhorana nabyo, haba mu mashuri, mu biganiro bakora n’ahandi.
Inzira abanyarwanda baciyemo harimo na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ngo yarabeshegeshe bikabije, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ikaba ariyo yabafasha kwishakamo ibisubizo, ikaba igomba gushingirwaho muri gahunda zose.
Muri iki kiganiro, ababyeyi batunzwe agatoki ku kuba badaha abana babo ubutumwa bwo guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu gihe bavuye ku masomo, ngo ahubwo ugasanga bababwira ibishobora gusenya n’ubwamaze kugerwaho.
Umubyeyi Mukamunana Sarah, asaba ko mu gihe ibigo biba byatumije ababyeyi byajya bibasaba kuganiriza abana ku bumwe n’ubwiyunge, bikabacyaha ngo batabanduriza urubyiruko.
Abihaye Imana bo batangaje ko ubu butumwa butangwa ku bakirisitu b’ingeri zitandukanye inshuro nyinshi, cyane ko ngo n’ijambo ry’ Imana ribafasha muri uku kwigisha kuko naryo risaba abantu kugira ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, yashimiye abaturage b’umurenge wa Kanjongo ku ntambwe bamaze gutera bagana ku bumwe n’ubwiyunge bagabirana, basurana banafashanya hagati yabo.
Muri ibi biganiro kandi bafashe umwanzuro wo gukora ibiganiro ku byiciro byihariye nk’abasheshe akanguhe, abafunguwe, abanyeshuri n’abandi.