Minisitire muri prezidance Tugireyeze Venancie kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/12/2013 nibwo yatangije ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rurangje amashuri yisumbuye mu karere ka Rulindo rwahuriye kuri site iri mu ishuri rya Inyange girls school, riherereye mu murenge wa Rusiga
Atangiza itorero ku mugaragaro minisitire muri prezidanse Tugireyezu Venancie yashimye cyane uburyo abana barangije amashuri yisumuye mu karere ka Rulindo bitabiriye ibikorwa by’itorero, abasaba kutazaba ingwizamurongo, ahubwo kuba abanyarwanda bazi icyo bakora kandi bagamije kuzamura igihugu cyabo.
Mu biganiro urubyiruko rwahawe n’uyu muyobobozi rwabashije kubaza ibibazo byinshi birimo ibijyanye n’amateka n’ibijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi babasha guhabwa n’ibisubizo.
Tugireyezu yasabya urubyiruko mu karere ka Rulindo kumenya icyabazanye no kurushaho kugiha agaciro, mu rwego rwo kugira uruhare rugaragara mu kwiyubakira igihugu.
Yababwiye ko urwanda rwose rubateze amaso, ngo nabo rero bagomba gukora icyo ari cyose cyazatuma bitwa intwari mu mateka y’ubuzima bwabo.
Yagize ati ”Ni mwe Rwanda rw’ejo nimwe mbaraga z’igihugu, ubu abanyarwanda bose babateze amaso ngo barebe ko koko ibyo murimo mwigishwa muzabishyira mu bikorwa. Ndabasabye rwose rubyiruko rwa Rulindo muzabe abanyarwanda b’intangarugero ku buryo ibikorwa byanyu bizajya bituma muvugwa byiza, bityo muhindure amateka.”
Nyuma yo kwerekwa filme igaragaza amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, Uyu muyobozi yakomeje abasobanurira uburyo mu bari mu myaka nk’iyabo bagiye bagiye bagira uruhare mu bikorwa byashenye igihugu, abasaba guhindura byinshi, ngo bagaragaraza ko batandukanye n’urubyiruko rwo mu bihe byashize.
Urubyiruko ruri mu itorero narwo rwahawe umwanya ruvuga ibyo rwiteze kuzakura muri iri torero, runabaza ibibazo bimwe bigaragaraza ko rugenda rusobanukirwa n’ukuri ku byabaye ku mateka y’u Rwanda.
Kimwe n’abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango wo gutangiza itorero mu banyeshuri ,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere Niwemwiza Emilienne,yabasabye gukurikira neza inyigisho bazahabwa.
yashimye uru rubyiruko kuba rwaritabiriye itorero ku kigero gishimishije, aho bateganyaga ko hazaza abana 500,k uri ubu hakaba haje abana bagera kuri 503.