Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro: Biyemeje kurushaho kubungabunga umutekano mu minsi mikuru y’impera z’umwaka

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_Biyemeje kurushaho kubungabunga umutekano mu minsi mikuru y’impera z’umwaka

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rutsiro yateranye tariki 03/12/2013 yibukije inzego zose n’abaturage ko bagomba kurushaho kwibungabungira umutekano mu gihe cy‘iminsi mikuru y’impera z’umwaka.

Impamvu umutekano ugomba kurushaho kubungwabungwa ngo ni ukubera ko umuntu ufite imigambi mibisha ashobora kwihisha inyuma ya bya bihe abantu barimo bishimisha akaba yahungabanya umutekano mu gihe abaturage n’abayobozi batabaye maso.

Muri iyo nama, abayobozi mu nzego zose basabwe kugaragaza ahantu “mapping” twaba udusanteri tw’ubucuruzi cyangwa ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi (amavuriro, insengero, amasoko,…) kimwe n’ibindi bikorwa binyuranye bishobora kuba byakwangizwa n’abagizi ba nabi kandi bifitiye igihugu akamaro, ibyo bikaba byakozwe kandi raporo ikaba yageze ku Karere bitarenze ku wa gatanu, tariki ya 6/12/2013.

Abafite ahacukurwa amabuye y’agaciro na bo basabwe gufata ingamba zikaze mu kurushaho gucunga umutekano muri abo bacukuzi kugira ngo hatagira umuntu wabivangamo, cyangwa se wakwifashisha aho bakorera, afite imigambi itari myiza.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bongeye kwibutswa ko basabwa kuba aho bakorera, bakahava gusa ari uko bahawe uruhushya n’umuyobozi umukuriye. Amarondo na yo ngo agomba kurushaho gukorwa, abatayitabiriye bakabihanirwa by’intangarugero.

Mu zindi ngamba zafashwe harimo kurushaho gukoresha amakayi y’imidugudu kandi akuzuzwa uko bikwiye. Ayo ni ikayi y’abinjira n’abasohoka, ikayi y’abatuye umudugudu, n’ikayi y’ibibazo cyangwa ibyahungabanyije umutekano.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles