Image may be NSFW.
Clik here to view.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yabwiye abarangije ayisumbuye bari mu itorero ko itorero ari umwanya mwiza wo kugira ngo ubumenyi bakuye mu mashuri babwongereho Ubunyarwanda bityo babe abantu buzuye.
Nk’uko bamwe mu rubyiruko bari mu itorero bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abandi Jenoside ikaba yarabaye ari abana bato, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yababwiye ko Jenoside yagizwemo uruhare n’abantu bari intiti, ibi bikaba bivuze ko kwiga amashuri menshi bidahagije, ahubwo ko ari ngombwa gusubira ku gicumbi cy’umuco warangaga abanyarwanda. Yasabye urwo rubyiruko guharanira ko mu Rwanda hatazongera kuba amacakubiri nk’ayabayeho mu 1994.
Byukusenge yagize ati “kuba uzi imibare na chimie ntabwo bituma uba Umunyarwanda nyawe, ntabwo bituma uba umuntu wuzuye kuko n’abakoze Jenoside harimo abadogiteri, abafite maitrise, abize byinshi. Iyo baza kuba bafite ubumuntu ntabwo baba baratumye tugera kuri Jenoside.”
Mu butumwa yagejeje kuri urwo rubyiruko mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro itorero mu karere ka Rutsiro tariki 03/12/2013, umuyobozi w’akarere yavuze ko impamvu nyamukuru y’itorero ari ukugira ngo rifashe Abanyarwanda bagaruke ku gicumbi cy’umuco wabo, bareke bya bindi by’amoko y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi abazungu bacengeje mu banyarwanda bakabiha agaciro kugira ngo babone uko bateza amacakubiri mu Banyarwanda, bityo babone uko babayobora.
Byukusenge yavuze ko mu bihe byo hambere hariho amoko 18 yabarizwagamo Abanyarwanda bose, ayo moko akaba yarabayeho biturutse ku mazina y’abantu babayeho mbere bakajya gutura mu bice bitandukanye. Nyamara abazungu ngo baraje bakajya bafata ba bantu bo mu muryango umwe bakabashyira mu bwoko butandukanye kandi basanzwe ari abavandimwe.
Byaje kugaragazwa n’uko muri ayo moko, hari aho usanga Abahutu n’Abatutsi bose bahuriye ku bwoko bumwe (bose ari Abega, Abagesera, …) ibi bikagaragaza ko ari abavandimwe bahawe amoko atandukanye.
Abanyarwanda amoko yabo mbere ngo yari cumi n’umunani, ibindi by’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi ari amazina y’ibyiciro umuntu yahabwaga bitewe n’imibereho ye, ariko abazungu baje babiha agaciro berekana ko abantu bari mu bwoko butandukanye ntaho bahuriye, bityo Ubunyarwanda burasenyuka, ugasanga aho kugira ngo umuntu aharanire inyungu rusange nk’Umunyarwanda uharanira inyungu z’igihugu, araharanira inyungu z’ubwoko runaka, cyangwa se akabyitwaza kugira ngo aharanire inyungu z’inda ye.
Byukusenge ati “uyu munsi rero dufite ubuyobozi bwiza buvuga ngo nta muhutu, nta mututsi, nta mutwa, ahubwo turi Abanyarwanda kuko umugongo uduhetse twese ni umwe, ni u Rwanda, ni igihugu cyacu.”