Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Intore ziyemeje kurangwa n’ubutore n’indangagaciro nyarwanda

$
0
0

Intore 979 zirimo abakobwa 439 n’abahungu 541 barangije amashuri yisumbuye zatangiye gahunda z’Itorero. Urwo Rwanda rw’ejo rwiyise INTARUSHWA MU MIHIGO, INTAVOGERWA, INTIGANDA n’andi mazina y’Intore ziyemeje gushyira mu bikorwa ghunda ya Ndi Umunyarwanda no kurangwa n’ubutore n’indangagaciro nyarwanda.

Ibyo  ngo bakabikomora ku Intore y’ikirenga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’urwanda Paul KAGAME wagaruye Itorero mu Rwanda. Mu gutangiza gahunda z’itorero mu karere, bwana Mazimpaka Emmanuel umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yibukije ko Itorero ryahozeho rikaza gusenywa n’Abakoloni.

Yabwiye urubyiruko ko mu itorero ariho abanyarwanda bashimangiraga igihango cy’ubumwe, bakimakaza indagagaciro nyarwanda, bagahiga kandi bakiyama za kirazira, asaba urubyiruko kugira imihigo ishingiye ku kuri kuboneka mu midugudu baturutsemo kandi bakazahatanira kuyesa.

 m_Intore ziyemeje kurangwa n’ubutore n’indangagaciro nyarwanda

Asobanura gahunda ya Ndi Umunyarwanda Bwana Mazimpaka yavuze ko ari gahunda yo gushimangira isano ya “magara ntunsige” irangwa n’ingengabitekerezo y’ubunyarwanda ikubiyemo indangagaciro na kirazira.

Nziyonsenga Bernard umwe murubyiruko uri mu itorero yabajije ati ese n’ abanyarwanda bari hanze y’igihugu bibona  muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda?. Bwana Mazimpaka asobanura ko iyi gahunda ireba abanyarwanda bose baba abari imbere mu gihugu baba abari hanze yacyo. Avuga ko hari intumwa zagiye mu bihugu binyuranye gutanga ibisobanuro kuri iyo gahunda.

Mu bikorwa bifatwa nk’inkingi mwikorezi y’iyi gahunda hanze y’u Rwanda, Mazimpaka avuga mo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, Rwanda Day mu bihugu by’Uburayi na Amerika,  Inama y’igihugu y’Umushyikirano iba buri mwaka nayo ikaba ikangurira abaturage kuba abanyarwanda bazira amakemwa.

Mu karere ka Ngororero, Intore zirahugurirwa ku ma site 3 ariyo Urwunge rw’amashuri rwa Ibuka Kabaya ifite ahari intore 401, muri ETO Gatumba habarizwa 273  na ADEC Ruhanga yahuje abagera kuri 305. Biteganyijwe ko ku itariki 6/12/2013 izo ntore zizatangira urugerero mu tugari twabo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles