Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Haracyari inzitizi ku bafite ubumuga

$
0
0

m_Haracyari inzitizi ku bafite ubumuga

Ubwo abafite ubumuga bo mu Rwanda bizihirizaga umunsi wabagenewe i Huye kuwa 3/12/2013, hagaragajwe ko hari intambwe imaze guterwa mu guharanira uburenganzira bwabo, ariko ngo haracyari inzitizi.

Muri izo nzitizi harimo kuba itegeko rirengera abafite ubumuga riteganya ko bakirwa mbere y’abandi kwa muganga, nyamara bikaba bidakorwa ; kuba abaganga batumva ururimi rw’amarenga, kumvikana n’abatavuga batanumva bikagorana.

Hari no kuba ku dupapuro abarwayi baherwamo imiti hatifashishwa inyuguti zisomwa n’abatabona, ndetse n’amarenga ku batuva batanabona, bityo bakaba batabasha kwisomera uko bagomba kunywa imiti.

Ikindi, ngo mu mahoteri no kwa muganga uhasanga ibitanda birebire gusa hakaba nta byagenewe abafite ubumuga bwo kuba bagufi cyane, ndetse n’abatabona bose ntibagire inkoni zabugenewe mu gutuma babasha kugera aho bifuza…

Na none kandi, ngo hari amazu yagenewe abantu benshi nko kwa muganga n’ahandi, ugisanga bitorohera abagendera mu tugare kuhagera. Urugero, sitade y’i Nyamirambo aho abafite ubumuga bagenderewe na bagenzi babo bo muri Afurika y’Epfo, bakabasha kubageza mu myanya bagenewe ari uko barinze kubaterura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba wari waje kwifatanya n’abafite ubumuga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabagenewe, yavuze ko bafatanyije n’abo bireba bose, cyane cyane Minisiteri y’ubuzima, bagiye gushakira umuti izi nzitizi zagaragajwe, kandi ngo buhorobuhoro bazabigeraho.

Hon. Gaston Rusiha uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko, by’umwihariko yasabye abafite ubumuga guharanira kwigira bakirinda gusabiriza. Yabasabye kandi kuzitabira gahunda ya Ndumunyarwanda, dore ko mu bafite ubumuga harimo ababutewe na jenoside.

Kwizihiza umunsi mukuru w’abafite ubumuga byanajyaniranye n’ibikorwa bitandukanye birimo umukino wa Volley ball ukinwa n’abafite ubumuga bicaye, maze ikipe y’Akarere ka Gisagara itsinda iya Huye.

Hanabayeho kumurika ibikorwa by’ubuhinzi n’iby’ubukorikori byagezweho n’abafite ubumuga, habaho guha ishimwe Abakoresha babaye intangarugero mu guha abafite ubumuga benshi akazi, aho Akarere ka Nyanza kahawe igihembo cya mbere kuko mu bakozi gafite 8,2 % bafite ubumuga.

Hanabayeho gushyikiriza ibyemezo abarwaye mu mutwe bigishijwe kudoda ndetse abatabona 10 bashyikirizwa inkoni y’umweru ibafasha kumva inzira banyuramo.

Sosiyete y’itumanaho Tigo na yo yatanze impano zinyuranye ku kigo cy’abana batumva ntibanavuge cy’i Ngoma ho mu Karere ka Huye. Muri izi mpano harimo mituweri ku bana bose barererwa muri iki kigo, mudasobwa 5 zatanzwe na Computech, ibibaho 15 byo kwigishirizaho ndetse n’ingwa, ibitabo, …

Insanganyamatsiko ku kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga uyu mwaka igira iti « Dukureho inzitizi muri serivisi z’ubuzima, dukingure imiryango hagamijwe kubaka sosiyete ibereye buri wese. »


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles