Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abayobozi batandukanye bo muri ako karere kwegera abaturage bayobora bakabumva, bakajya inama, bakabasobanurira neza gahunda zose za leta kuko aribwo buryo bw’imiyoborere myiza.
Semabagare Samuel avuga ko umuturage ashyira mu bikorwa gahuza za leta ari uko umuyobozi yazimusobanuriye neza. Igihe umuyobozi atazimusobanuriye ukwo bikwiye niho umuturage abona izo gahunda zimubangamiye.
Agira ati “ndasaba abayobozi kwegera abaturage bakajya inama gahunda ziba bajyenwe za leta , turazishyikirizwa tukazishyira mu bikorwa. Nta gahunda n’imwe leta yashyira ho yo kurenganya umuturage, yo kumusubiza inyuma”.
Hari hamwe na hamwe mu karere ka Burera mu nzego z’ibanze hagaragaye abayobozi bategeka abaturage gukora ibintu runaka nyamara batabasobanuriye ibyiza byabo. Ibyo bituma abo bayobozi bafata ibyemezo bihubutse maze bigakandamiza abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko abayobozi bakwiye gusobanurira abaturage aho kubategeka kuko gahunda zose bagezwa ho ari nziza.
Agira ati “…hari gahunda ya “Mituel de Santé” ni ukurengera ubuzima. Hari gahunda ya 12YBE ni uburere n’uburezi bw’abana bacu. Hari gahunda ubungubu iriho yo korora neza, yo kugira isuku, yo gutura mu midugudu…kugira ngo ibikorwa remezo, amashanyarazi twifuza ye kuba ay’umurimbo…”
Akarere ka Burera kabaye aka gatandatu mu gushyira mu bikorwa imihigo kahize mu mwaka wa 2011-2012, mu turere 30 two mu Rwanda, aho kagize amanota 92,9. Niko karere kabaye aka mbere mu ntara y’amajyaruguru mu turere dutanu tugize iyo ntara.
Sembagare avuga ko impamvu batagize amanota yisumbuye kuyo bagize ari ukubera zimwe muri gahunda zitashyizwe mu bikorwa neza kubera imyumvire y’abaturage
Imwe muri izo gahunda harimo kuringaniza urubyaro. Mu mihigo y’umwaka 2011-2012 akarere ka Burera kagize amanota 55% mu kuringaniza urubyaro. Ibyo byatumye amanota agabanuka nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.
Yongera ho ko abona abanyaburera bagenda batanga ikizere mu guhindura imyumvire. Akomeza asaba abayobozi kwegera abo baturage kugira bahindure imyumvire byimaze yo.